Umwihariko w’indirimbo Ariel Wayz yakoreye mu Bigogwe – VIDEO

16/02/2024 11:06

Uwayezu Arielle [ Ariel Wayz ] ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda akaba umuhanga cyane mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda.Uyu mukobwa wavukiye mu Karere ka Rubavu , mu Ntara y’Iburengerazuba mu mwaka w’i 2000 yakomoye iyi mpano y’ubudasa kuri Nyina wari umuhanzi muri Orchestre Ingeri hafi mu 1990.

Arielle Uwayezu yagiye agaragaza ubuhanga n’ubudasa bitandukanye muri muzika Nyarwanda by’umwihariko ubwo yari avuye mu ishuri rya Muzika rya Nyundo aho yatangiye kwiga mu mwaka wa 2016.Arielle Uwayezu umuhanga cyane mu kuyobora ijwi yaje gutandukana na Symphony Band itsinda yagize uruhare mu ishingwa ryayo arisigamo abasore bagenzi be biganye umuziki kuri iri shuri ry’umuziki.

Arielle Uwayezu mu minsi ishize yagize gutya yerekeza mu Bigongwe mu Misozi idanangiye isize ibara ry’Icyatsi kibisi atumira abageze mu zabukuru babiri n’abo kubashagara, aharirimbira indirimbo nziza iri mu majwi meza nk’uwize kuyagorora , imyambaro myiza maze ayita ‘Wowe Gusa’ ni indirimbo yasohotse tariki 14 Gashyantare 2024 igizwemo uruhare na Producer Santana Sauce wapize imirishyo yayo ma Gad akayiyobora akaba arinawe uyinogereza afatanyije na Bob Pro mu ma majwi.

‘Wowe Gusa’ ni indirimbo y’urukundo rutomoye mu magambo meza yanditswe na Bolingo Paccy. Mu gusobanura inkomoko y’indirimbo, Arielle Uwayezu yanditse ko “Indirimbo yahimbwe inatunganywa na Bolingo Paccy.Ariel Wayz yahuye na Bolingo Paccy mu gitaramo nuko yumva iyi ndirimbo.Yahise ayikunda yihuza nayo uwo mwanya arangije ajya mu Sitidiyo ari kumwe na Bolingo.Ubusanzwe iyi ndirimbo yitwaga ngo ‘Mu maso Hawe’ . Ni indirimbo ishamaje mu nkuru yayo, aho Bolingo Paccy yayanditse ayikuye ku nkuru y’umukobwa yakunze akimukubita amaso.Ni indirimbo y’urukundo rwa nyarwo hagati ya babiri”.

Arielle Uwayezu [ Ariel Wayz ] muri 2021 yashyize hanze iyo yise ‘Away’ , imwe mu ndirimbo afite za muhaye igikundiro kidasanzwe. Muri 2022 yashyize hanze indirimbo yise ’10 Days’.Muri 2023 Arielle Uwayezu aka Ariel Wayz yashyizwe mu bihembo bya Trace Awards nka ‘Best Artist – Rwanda’ gitwarwa na Bruce Melodie.

Advertising

Previous Story

Waruziko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye bigira ingaruka mbi, icyakora Hari n’ibyiza

Next Story

Kylian Mbappe yeruriye PSG n’ubuyobozi bwayo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop