Kylian Mbappe yeruriye PSG n’ubuyobozi bwayo

16/02/2024 11:40

Rutahizamu ukomeye wo mu gihugu cy’u Bufaransa ukinira ikipe ya PSG Kylian Mbappe  yamaze gutangaza ko azayisohokamo amasezerano ye arangiye bikaba bivuze ko azagendera ubuntu mu mpeshyi itaha mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi.Ibi uyu mukinnyi yabitangarije Perezida wa PSG Nasser  Al-Khelaifi.

 

Ibinyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa ku munsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024 byiriwe biri kwandika ko Perezida wa PSG yamaze kumenyeshwa ko rutahizamu we Mbappe atazakomezanya n’ikipe mu gihe amasezerano ye yaba arangiye.Ibi abivuze nyuma nanone yo kwemeranya n’ubuyobozi bw’ikipe ko atazongera amasezerano ye azarangira tariki 30 Kamena 2024 agahita agendera ubusa.

 

Perezida w’iyi kipe akimara kumenya aya makuru yahise ahamagara Umutoza Mukuru wa PSG n’umyobozi wa Siporo abamenyesha impinduka.Mu mezi 2 ari imbere nibwo biteganyijwe ko ibyumvikanyweho bizashyirwa mu nyandiko , Mbappe agahabwa uburenganzira bwo kuba yajya mu yindi kipe ashaka.

 

Advertising

Previous Story

Umwihariko w’indirimbo Ariel Wayz yakoreye mu Bigogwe – VIDEO

Next Story

Igisirikare cya Uganda cyahakanye ibyo gufasha M23

Latest from Imikino

Go toTop