Umwarimukazi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye

21/05/2024 16:58

Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye ifuza gutanga kandidatire ku mwanya w’abadepite ariko anyuze mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

_____________________________Amafoto/ Igihe.com

Isoko; IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yavuze igikwiye gutekerezwaho mugihe hageragejwe guhirika ubutegetsi

Next Story

Riderman yaba agiye kwiyamamaza ?

Latest from Amatora 2024

Go toTop