Riderman yaba agiye kwiyamamaza ?

by
22/05/2024 07:15

Umuhanzi Riderman aherutse guca amarenga yo gutanga Kandidature ye ndetse avuga ko yamaze kubona imikono 300.Uyu muhanzi yikirijwe n’abatari bake , nawe yibaza niba byakunda ko Aba-Rasta bahagararirwa mu Nteko.

Kuri RiderMan ngo igihe kirageze ngo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda yajyemo ushobora kuvuganira abahanzi cyagwa ubuhanzi muri rusange nyuma y’aho buhawe ijambo muri Minisiteri y’Urubyuruko hakongerwamo ubuhanzi “Minisiteri y’Urubyuruko n’Ubuhanzi”.

Mu butumwa bwa Riderman yagaragaje ko yatangiye kwiyamamaza ndetse ko icyo gikorwa akigeze kure kuko ngo amaze kubona imikono 300.Ati:”Ibisumizi, ndabura imikono 300 gusa mbashe kwiyamamariza kuba Depite.Ese mwamfasha kuyuzuza ?”. Yakomeje avuga ko ibyo yavuze yabyanditse asa n’uwiganirira.

Riderman ni umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko cyane by’umwihariko urukunda injyana ya Hip Hop.Kuba aririmba ibisa n’Ubuvanganzo nabyo bituma umubare munini w’abageze muzabukuru bamukunda.

Ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka nibwo mu Rwanda hazatangira amatora y’Abadepiye yafatanyijwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.Muri 2018 abari baratowe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko ni Kamanzi Ernest waje kwegura kuri izi nshingano na Imaniriho Clarisse.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umwarimukazi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye

Next Story

Johnathan Mckinstry watoje Amavubi yabonye ikipe nshya

Latest from Amatora 2024

Go toTop