Mu gihe Abanyarwanda bategereje gutora ku wa 15 Nyakanga 2024, abo hanze y’u Rwanda batangiye gutora.
Bimwe mu bihugu aho Abanyarwanda bari mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite harimo; Uganda , Kenya n’ahandi.
Kenya : Ku isaha ya Saa 10h30′ Abanyarwanda baba mu gihugu cya Kenya bari bamaze kugera kuri Site y’itora ari benshi cyane.Igikorwa cyo gutora cyatangiye saa moya aho kiza kurangira saa cyenda ku Banyarwanda batuye mu mahanga naho abatuye mu Rwanda ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga.
Uganda: Ni nako Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Uganda, bazindutse kare bajya gutora mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bakomatanyijwe.
Bamwe mu batoye bwa mbere, bishimiye intambwe nshya bateye yo kugira uruhare mu guhitamo ubuyobozi bw’Igihugu.
Tanzania : Nk’uko n’abandi banyarwanda batuye mu mahanga babyukiye mu matora, Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Tanzania babyutse iya rubika berekeza kuri site z’itora kugira ngo batore abayobozi babereye u Rwanda.
Umubyeyi Twibaze Thacienne yabukereye aza gutora Perezida wa Repubulika n'Abadepite muri #Nairobi. Umva icyo amatora asobanuye kuri we⬇️ pic.twitter.com/SLNJ9Z9BRv
— Rwanda In Kenya (@RwandaInKenya) July 14, 2024
Sweden: Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Sweden barimo urubyiruko rutoye bwa mbere, babyukiye mu gikorwa cyo gutora kuri iki cyumweru.Ni amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abapedite.
Morocco: Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Morocco babyukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite.Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu baratora kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Saudi Arabia: Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Saudi Arabia nabo babyukiye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’aya Abadepite, aho batoreyee kuri Site ya Riyadh.
Muri aya masaha abo mu Budage nabo biteguye neza ibikorwa byo gutora birabera kuri SITES 2 .Abaturage b’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu cy’Ubudage bariteguye. Intero yabo ni Rwanda Decides.
Abo mu Buhindi nabo babyukiye kuri Site y’Itora, Mukangira Jacqueline anyuze kuri X yagize ati:”Banyarwanda muri mu Buhindi, nk’uko bisanzwe mu muco wacu, aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira. Muzinduke ejo twitorere Umuyobozi utubereye, maze ibyagezweho byiyongere, tuzitorere n’Intumwa za Rubanda.Mwakoze abavuye kure cyane, mwishimye gutora bwa mbere! Turiteguye natwe”.
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia n’abo muri Djibouti bari guhitamo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu matora yo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga.