Perezida Kagame yavuze igikwiye gutekerezwaho mugihe hageragejwe guhirika ubutegetsi

21/05/2024 16:31

Perezida Paul Kagame avuga ko igihe habayeho guhirika ubutegetsi nk’uko byagaragaye mu Bihugu binyuranye byo mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse bikaba biherutse kugeragezwa muri Congo bikaburizwamo, abantu bakwiye kubanza kureba icyatumye bibaho, aho kubyamagana gusa bagaterera iyo.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye na Steve Clemons, mu ihuriro ryiga ku mutekano rizwi nka ‘Global Security Forum.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izingiro ry’ibyo u Rwanda rumaze kugera mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibera urugero amahanga.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyagezweho byose, bishinze imizi ku bumwe bw’Abanyarwanda bwabaye umusingi wo kubakiraho ibyo Igihugu cyifuzaga kugera.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yongeye gushimangira ko igishoro cya mbere ari abaturage, kuko ibyo u Rwanda rukora rugendera ku kongerera ubushobozi Abanyarwanda no kuzamura imibereho myiza, mu nzego zinyuranye zirimo uburezi n’ubuzima.

Mu mpera z’icyumweru gishize, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi buriho buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Ni igikorwa cyaje cyiyongera ku bindi nkabyo byabaye mu Bihugu binyuranye birimo Guinea, Gabon, Mali ndetse no muri Burkina Faso.

Perezida Kahame kandi yagarutse ku bikorwa nk’ibi byo guhirika ubutegetsi byakunze kujya byamaganwa n’Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko hakwiye kujya habanza kurebwa icyatumye biba aho kwihutira kubyamagana cyangwa ngo byamaganwe habeho guterera iyo.

Urebye mu Bihugu byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, [birumvikana nta muntu wifuza kubona hari ahaba ihirikwa ry’ubutegetsi, ntabwo ari ibintu byo kwishimira], ariko nanone ntabwo wari ukwiye kurekera aho, ntabwo ukwiye kubyamagana gusa nibura utabanje gucukumbura icyabiteye.Ukibaza uti ‘ni iki cyatumye ibi bigera kuri uru rwego?’ ‘ni iki cyaburaga kugira ngo habeho ihirikwa ry’ubutegetsi?’, ni ho utangira kubonera ibimenyetso mu miyoborere ndetse n’ibibazo by’umutekano nk’uko turi kubibona muri bimwe muri ibi Bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibi na byo biba ari ibintu byigaragaza, ndetse ko n’abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi baba barabibonye mbere, ndetse baba bashobora no kuba baratanze inama mbere.

Gutsindwa kuri ku Mugabane wacu, hari ukunanirwa kw’imiyoborere n’inzego z’umutekano kandi byombi ni ibintu by’ingenzi ku muryango mugari uwo ari wo wose mu kuzana ituze ndetse no mu gushyira ku murongo ibintu abantu bifuza.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Marioo na Paulah Kajala bibarutse

Next Story

Umwarimukazi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop