Zimwe muri videwo ziri kubica bigacika kuri tiktok rumwe mu mbuga nkoranyambaga ruri muzigezweho, ni iy’umuvuzi gakondo berekanye ari gusabira abantu imigisha ndetse n’imitsindo gusa yabikoreje amafi yo mu bwoko bwa catfish.
Ubwo bari bari mu mihango kuzana intsinzi mu buzima bwabo nibwo iyi video yafashwe abantu benshi bikorejwe amafi n’umwe mubavuzi gakondo wabasengeraga.
Mu gihe video yashyirwaga hanze abantu benshi babasamiye hejuru bavuga ko bari ibyo ari ubutubuzi bwari buri kubakorerwa, ko ahubwo yagombaga gukoressha inzoka cyangwa ingona kugira ngo agaragaze imbaraga ze.