Advertising

Sinakwemera umugabo utarabatijwe ! Umukobwa yavuze ibintu by’ingenzi umugabo ashaka agomba kuba yujuje

01/23/24 10:1 AM

Uyu mukobwa witwa Gloria Mulungi Ssenyonjo w’imyaka 22 wamamaye nka Baby Gloria wo mu gihugu cya Uganda yavuze Ibintu by’ingenzi umugabo ashaka agomba kuba yujuje kugira ngo babe bahuza babe umugabo n’umugore.

 

 

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ari hafi gusoza amasomo ye ari kwiga ndetse ko nyuma yo kuyasoza icyo azakurikizaho harimo no gukora ubukwe akitwa umugore w’umugabo runaka.

 

 

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuzeko mubyo asengera cyane no kuzahitamo umugabo umukwiye wanyawe nabyo bibamo.

https://www.youtube.com/watch?v=xChKvKIIdRg&t=7s

 

Yakomoje ku bintu umugabo we wahazaza agomba kuba yujuje cyakora avuga ko umugabo azakunda cyangwa bagomba kubana agomba kuba yaravutse bushya ni ukuvuga ngo agomba kuba yarabatijwe. Ndetsee ko Niba utarabatijwe udakwiye kwibarira mu bazamutsindira kuko utarabatijwe ntibishoboka.

 

 

Sibyo gusa kuko yavuze ibindi bintu byinshi umugabo we agomba kuba yujuje harimo kuba amufata neza, amwitaho, amukunda, ndetse bafatikanya muri byose.

 

Uyu mukobwa kandi yateguje abakunzi be ko ari hafi gushyira hanze Album ye nshya Ari gukoraho izajya hanze muri uyu mwaka. Yavuzeko nubwo ari kwiga adateganya kujya mu kazi ngo akora kuko umuziki ngo akora umuha amafaranga yose yifuza mu buzima bwe.

 

 

 

 

Source: kampala crème

Previous Story

Ibyo gutwita kwa Paula Kajala bikomeje kuba inkuru

Next Story

Umwana w’umukobwa yaburiwe irengero ku munsi we wa mbere yagiye kwiga

Latest from HANZE

Go toTop