Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore w’imyaka 49 wishwe n’umuvandimwe we muto nyuma yuko bagiranye amakimbirane bapfa amafaranga ibihumbi bibiri gusa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Nation Africa, Mary Wahito akaba nyina wa Joseph Gitahi w’imyaka 45 ariwe wishe mushiki we witwa Rebecca Njeri, yavuze ko urupfu rw’uyu mwana wabo rwasize agahinda mu muryango ndetse no mu giturage babamo.
Nk’uko nyina wabo bana yabivuze,yatangaje ko uyu musore akaba umuhungu we yazanye inyundo ahonda mu mutwe wa mushiki we wari usanzwe afite abana bane bapfuye amakimbirane bagiranye bapfa amafaranga ibihumbi bibiri.
Icyakora uyu mubyeyi yavuze ko atazongera kwita Joseph umuhungu we ukundi ndetse ko amubyarutse kuva aho yakoreye amahano yo guhitana mushiki we bavukana.
Mu magambo ye yagize ati “Sinzongera kumwita umuhungu wanjye ukundi, ndetse nta muntu n’umwe wo mu muryango uzamuba hafi muri uru rugamba rwe agiyemo mu mategeko, ubuyobozi buzamuhane uko bikwiye.”
Icyakora uyu musore nyuma yo guhitana mushiki we yahise ahungs gusa nyuma aza kwigarura mu maboko y’abashinzwe umutekano ndetse yari yageze kure ariko aza kugaruka. Kuri ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Source: The Nation Africa