Umusore w’imyaka 17 y’amavuko yaciye agahigo muri World Guinness Record nyuma yo kurya Watermelon nini mu masegonda atarenze 30.
Uyu mwana witwa Akor Kelechi Kingley yahawe urubuto rwa Watermelon runini abasha guca agahigo ko kuba uwa mbere ku isi urumaze.Uyu mwana yakwiriye ubutumwa bumwemeza ko yaciye aka gahigo n’ikigo Guiness World Record Organization tariki 20 Nyakanga 2023.
Mu mashusho uyu mwana yagaragaye yishimiye itsinzi .Uyu mwana yemeza ko yariye Watermelon ingana na Gram 750 mu gice cy’umunota.
Umwanditsi: Patrick Munana