Jill Bidden umugore wa Perezida wa America yongeye kurwara COVID 19 mu gihe umugabo we Joe Bidden ntayo bamusanganye

by
05/09/2023 10:07

Amakuru atangazwa na White House aravugako kuwa mbere Umugore wa Perezida Joe Bidden bamupimye bakamusangana COVID 19 mugihe umugabo we basanze ntayo afite.

 

Uyu Jill Bidden w’imyaka 72 y’amavuko Nkuko bitangazwa n’umuvugize we Elizabeth Alexander yagize Ati ” Afite ibimenyetse byose, kugeza ubu araba agumye murugo iwe muri Delaware ahitwa Rehoboth beach”.

 

Perezida Joe Bidden w’imyaka 80 y’amavuko nawe nyuma yo kumenya ko umudamu we yasangawe COVID 19 bihutiye kumupima, ukuriye itangazamakuru muri White House Secretary Karine Jean-Pierre yatangajeko Perezida Joe Bidden nta COVID 19 afite Kandi ko araguma kwitabwaho bagakomeza kumukurirkirana niba ntabimenyetso ashobora kugaragaza nyuma.

 

Ni mugihe muri Weekend Ishize kuwagatandatu uyu mugore yari yajyanye n’umugabo we muruzinduko rw’akazi muri Florida aho bahuye n’abantu batandukanye nyuma bakaza kuruhukira murugo rwabo ruri muri Delaware kuri Rehoboth beach, bukeye bwaho kucyumweru Perezida Joe Bidden yagiye mumisa kuri St. Edmond Roman Catholic church.

 

Uyu mugore yaraheruka kurwara COVID 19 mumwaka ushize kutaliki 16 Kanama 2022 nyuma yo kugira ibimenyetso birimo gukonja cyane.

Src:New York Post

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Theo Bosebabireba yahishuye ko afite umushinga wo gukora indirimbo itari iy’Imana

Next Story

Umwana w’imyaka 14 yapfuye azize gushaka kwemeza ko azi kurya mu irushanwa ryo kuri Instagram bise ‘One Chip challenge’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop