Umwana w’imyaka 10 banze ko yinjira mu ndege ku kibuga kubera umupira uriho inzoka yari yambaye

02/01/2024 13:42

Umwana w’imyaka 10 w’umuhungu witwa Stevie Lucas, abakora ku kibuga cy’indege kitwa Johannesburg airport cyo mu gihugu cya South Africa bamwangiye kwinjira mu ndege ubwo yari agiye kwinjira kubera ko yari yambaye umupira ushushanyijeho inzoka nini y’icyatsi.

 

 

Nk’uko uyu mwana yabitangaje, yavuze ko banze ko yinjira kubera umupira ushushanyijeho inzoka yari yambaye ndetse bamubwira ko uwo mupira natawukuramo ngo yambare undi batari bwemere ko yinjira mu ndege ahubwo arasubira aho avuye.

 

 

 

Uyu mwana Stevie Lucas yari yaje mu gihugu cya South Africa aje gusura nyirakuru yazanye n’ababyeyi be, kuko ubusanzwe iwabo ni mu gihugu cya New Zealand. Ubwo uyu mwana yasubiraga iwabo nibwo yageze ku kibuga cy’indege maze Banga ko atambuka kubera umupira yari yambaye.

 

 

Nkuko itangazamakuru muri iki gihugu cya South Africa ribivuga, bavuga ko mu ngamba cyangwa amabwiriza arebana ko ku kibuga cy’indege abivuga, avuga ko umuntu adakwiye kwambara imyenda ishobora kubangamira abandi bagenzi.

 

Ubwo ababyeyi buyu mwana babazaga abashinzwe umutekano batumye umwana wabo atinjira impamvu, bavuze ko nta mugenzi wemere kwinjira mu ndege afite umwenda ushushanyijeho inzoka cyangwa igikinisho kinzoka. Ndetsee ngo uyu mwana yahise yegera ku ruhande maze akuramo uwo mupira.

 

 

 

Source: mirror.co.uk

Advertising

Previous Story

Ntacyo nabima, nimwe nkesha byose ! Umukobwa yahaye ababyeyi be imodoka ihenze cyane

Next Story

Umugabo yasize umuryango we ajya muri America gushaka amafaranga nyuma y’imyaka 30 agaruka imbokoboko

Latest from HANZE

Go toTop