Ntacyo nabima, nimwe nkesha byose ! Umukobwa yahaye ababyeyi be imodoka ihenze cyane

02/01/2024 11:58

Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ariko kuri ubu usanzwe aba mu gihugu cya Australia witwa Winny Jepkemei yagiriye ababyeyi be imodoka nziza cyane nko kubashima kubera ukuntu bamubaye hafi muri byose, nk’ishimwe.

 

 

Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be batigeze bahwema kumuba hafi ndetse no kumwizera, nibyo byatumye agaruka muri Kenya aho baba avuye muri Australia aho asigaye aba maze abaha impano y’imodoka nziza cyane nk’ishimwe yabageneye.

 

 

Winny avuga ko bamukunda cyane kuko ngo bigomwe byinshi kugira ngo bamurihire ishuri, kuko ngo rimwe narimwe bagiye bagurisha imitima yabo kugira ngo umukobwa wabo yige neza azavemo umuntu ukomeye.

 

 

Uyu mukobwa avuga ko ubusanzwe akomoka mu muryango ucyennye ariko umuryango mwiza umukunda aho yahuraga n’imbogamizi nyinshi mu myigire ye ariko ababyeyii be ntibigeze bahwema kumuba hafi no kumufasha no gukora uko bashoboye ngo yige neza.

 

 

Mu magambo ye yagize ati “Byasabaga ko bagurisha ubutaka kugira ngo banyishyurire amafaranga y’ishuri ndetse aribyo bintu mpora mpa agaciro. Banyizereragamo bityo sinagombaga kubatenguha. Nabijeje ko nzabitura ndetse ko ntazatesha agaciro nikizere bangiriraga ko bazaterwa ishema nanjye.”

 

 

Nibwo uyu mukobwa yaturutse muri Australia maze agaruka mu gihugu cya Kenya guha impano ikomeye ababyeyii be Aribwo yabahaye imodoka nziza cyane ihenze nk’impano yabageneye.

 

Ababyeyii buyu mukobwa batunguwe n’impano umukobwa wabo yabahaye kuko ngo ntago bateganyaga ko yabaha imodoka nziza ihenze gutyo. Uyu mukobwa we avuga ko ntacyo yakwima ababyeyii be kuko ngo n’ubundi nibo acyesha byose afite.

 

 

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Sophia Momodu yahishuye impamvu atajya yiratana ubwiza bwe

Next Story

Umwana w’imyaka 10 banze ko yinjira mu ndege ku kibuga kubera umupira uriho inzoka yari yambaye

Latest from Cinema

Go toTop