Umugabo yasize umuryango we ajya muri America gushaka amafaranga nyuma y’imyaka 30 agaruka imbokoboko

02/01/2024 13:57

Uyu mugabo witwa Ibironke Joseph wo mu gihugu cya Nigeria kuri ubu umaze kugira imyaka 68 yagiye muri America asize umuryango we muri Nigeria ngo agiye gushaka amafaranga none nyuma y’imyaka 30 yagarutse imbokoboko ntakintu afite.

 

 

Nku’ko uyu mugabo yabitangaje, yavuze ko yimukiye mu gihugu cy’Ubwongereza hagati ya 1983 na 1984 agiye gushaka amafaranga muri icyo gihugu. Yavuzeko ko yavuye mu gihugu cya Nigeria yari asanzwe akora muri bank maze ajya mu bwongereza aho yamazeyo imyaka 8 ari umu security.

 

 

Mu magambo ye Ibironke Joseph yagize ati “Nakizeyo ndi ushinzwe umutekano cg umu security officer nyuma nza gutozwa ma umusirikare.”

 

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atanyuzwe n’ubuzima yari abayemo mu gihugu cy’Ubwongereza, Aribwo yaje kwimuka maze ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za America ariho yamaze imyaka irenga 21. Avuga ko inshuti ze Ziba muri America arizo zatumye afata umwanzuro wo kwimukirayo.

 

 

Yavuzeko ageze muri America yagiye gukora muri FBI nk’ishami mu bashinzwe umutekano muri America. Gusa ngo yagize umuhamagaro wo gukorera Imana aribyo byaje gutuma asezera akazi yakoraga.

 

 

Yavuze ko yari afite iduka muri California aho hari hatuye abazungu benshi aho wasangaga abirabura Ari bacye.Yavuzeko yacuruzaga ibyuma electronic ndetse ahamya ko mu gace yabagamo ariwe mwirabura wenyine wacuruzaga icyo bintu wenyine.

 

 

Joseph yakomeje avuga ko mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubwongereza yari afite umugore mu gihugu cya Nigeria ndetse bafitanye abana babiri. Akigera muri Leta Zunze Ubumwe za America yongeye gushaka undi mugore wo muri Texas ndetse ko nawe babyaranye abana bane.

 

 

Icyakora yavuze ko uyu mugore yashatse bwa kabiri yamutaye ubwo yari amaze kurwara. Yavuzeko yarwanye amezi agera kuri 14 abaganga barananiwe kumenya indwara afite. Bamwe mu bantu bavuka muri Nigeria bamubonaga bamubwiraga ko arimyuka mibi namarozi arwaye bityo akwiye kujya kugaruka muri Nigeria kwivuza.

 

 

Uko niko uyu mugabo Ibironke Joseph yisanze yagarutse mu gihugu cya Nigeria ndetse agaruka ntacyo azanye.Umuryango we yataye kuri ubu niwe uri kumwitaho ngo barebe ko yavuzwa gusa nawo wahise umuta kuko aho yagiye kwivuza ntawagarutse kujya kumureba.

 

Uyu mugabo yavuze ko afite gahunda yo kongera gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yifuza kubaho ubuzima bwiza.

 

 

 

 

 

Source: biznakenya.com

Advertising

Previous Story

Umwana w’imyaka 10 banze ko yinjira mu ndege ku kibuga kubera umupira uriho inzoka yari yambaye

Next Story

Ana wamamaye muri filime y’abana yitwa ‘Coco’ yapfuye

Latest from HANZE

Go toTop