Advertising

Ibyamamare byinshi birwaye SIDA, bakobwa mwitondere gusamarira ibyo aba-star ! Willy Paul

01/11/24 10:1 AM

Willy Paul yahaye inama abakobwa.

Willy Paul ni umwe mu bantu bo mu gihugu cya Kenya bavuga ibyo bashatse Kandi utagira ubwoba bwo kuba yatangaza ukuri kabone niyo yaba abizi ko uko kuri Hari abo kuri bubabaze cyane ko bavuga ngo ukuri kuraryana.

 

Mu butumwa aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram uyu musore aherutse kuvuga ko ibyamamare byinshi birwaye SIDA ndetse ko bifite gahunda yo kwanduza abakobwa ngo bari hagati y’imyaka 19 na 25.

Icyakora uyu musore ntiyigeze avuga ibyo byamamare bifite uwo mugambi mubisha ariko ngo bamwe mu bakobwa ubu bamaze kwanduzwa SIDA n’abo bamaze kwamamara gusa abo bakobwa ntabyo bari bamenya ko bandujwe.

Nkuko uyu musore abivuga, agaragaza ko abantu bameze gutyo bakwiye kuba bari muri gereza kuko badakwiye kubana n’abandi bantu Kandi bafite umugambi mubi nkuwo.

 

Yacyebuye abakobwa kugabanya kujya mu tubari no mu tubyiniro kugira ngo birinde ko bashobora gusamarira ibyo byamamare bityo bikarangira baryamanye ugasanga bandujwe SIDA mu buryo batazi babyitaga imikino barimo no kuryoshya.

Mu magambo ye yagize ati “ muri ibyamamare bifite HIV na SIDA, murashaka kwanduza abakobwa bari mu myaka hagati ya 19 na 25, muri kwanduza abakobwa binzirakarengane batabizi. Mukwiye kuba muri muri gereza bakobwa mwirinde kujya mu tubyiniro no mu tubari mwajwemo.”

Ibyo uyu musore yabitangaje nyuma Yuko agiriye inama abakobwa kujya bicunga bakareba neza abagabo baryamana nabi kuko abo bagabo si shyshy bityo ko ngo ikiza babivamo ibintu byo kuryamana nuwo babonye wese.

Source: muranganewspaper.co.ke

Previous Story

Umwana niwe wankunze mbere ! Umwarimu yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira gusambanya umunyeshuri we

Next Story

Niyo Bosco arasaba abahanzi bagenzi be gukora ikibina cyo kwizigamira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop