Christina Ozturk yatangaje benshi
Ibaze kuba ufite abana bagera kuri 11 bose basa n’abari mi kigero kimwe, uyu mugore Christina Ozturk ku myaka 23 y’amavuko gusa amaze kwibaruka abana 11 ndetse yavuze ko afite intego yo gukomeza kubyara bityo agakomeza kwagura umuryango we nkuko abivuga.
Uyu mugore Christina wo muri Victoria yavuze ko yabyaye umwana we w’ambere afite imyaka 17 y’amavuko, icyo gihe nta mugabo yari afite gusa ubuzima bwaje guhinduka ubwo yahuraga n’umugabo we ubu babana ubwo yari mu rugendo shuri.
Yavuzeko ubwo yahuraga n’umugabo icyo gihe yahise amukunda akimubona maze uwo mugabo yiyemeza kumugira umugore ndetse bakabana bagakomezanya kubana mu bibi no mu byiza ndetse biyemeza no kubyarana.
Abana b’uyu mugore bose basa n’abangana kuko bavutse mu bihe busa nibyegeranye. Uyu mugore Kandi yakomeje avuga ko we n’umugabo we bafite intego yogukomeza kubyara abandi bana benshi icyakora birinda kuvuga umubare runaka w’abana bifuza kubyara.
Umugabo we w’imyaka 56 akora uko ashoboye buri mwana we akaba ameze neza, icyakora ngo bafite abakoze baza gufasha uyu mugore gukomeza kwita ku bana neza.
Umugabo afite inshingano zo gukora agashaka amafaranga naho umugore we afite inshingano zo kwita ku bana bose.Yavuzeko Kandi we n’umugabo we ndetse n’abana be Bose bajyana gutembera bari kumwe nk’umuryango wishimye.
Source: theemergingindia.com