Iyi ni inkuru idasanzwe ndetse itangaje cyane nyuma y’aho umwishywa wa Uhuru Kenyata wahoze ari Perezida wa Kenya, yasangije abantu amafoto y’imbwa ye ari kuyisezeraho bwanyuma, ayishyingura.
Umwishywa wa UHURU KENYATTA” KAVI PRATT” yakoze umuhango wo gushyingura imbwa ye kandi asangiza amafoto yayo yanyuma.Ku wa kabiri, tariki 21 Gashyantare 2023 , nibwo umwishywa w’uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyattta, Kavi Pratt, yagaragaje akababaro yatewe n’ urupfu rw’imbwa ye.
Ibi yabikoze yifashishije konte ye ya Instagram, ubwo yanditse amarangamutima yatewe n’imbwaye kandi yiyibutsa ibihe byiza yagiranye nayo.Gusa amakuru dukesha Ikinyamakuru enewskenya.blogspot.com avugako mbere y’uko iyi mbwa ipfa, yari yateguriwe umunsi mukuru w’amavuko gusa nta mpamvu igaragarara yateye urupfu rw’iyimbwa.
Uyu mugore yavuze ko yagize amarangamutima y’imbwa ye kuko yariyi giciro gikomeye kuriwe ariyo mpamvu yahisemo kuyohereza ubutumwa .Mu cyubahiro cy’amarangamutima menshi yandikiye imbwa ye yagize ati:”Ibitekerezo byanjye biragusanga, Mukunzi wanjye , Niwowe nshobora kubana nawe gusa bitaribya bose.
Humura uri ubuzima bwanjye, uribyose kuri njye gusa dusuzumye neza kubaho kwacu twashoboye kugera ku ntego zacu zo kubana hamwe.Yewe komeza unkunde, ntuzigere ucira urubanza umutima wizerwa wumukunzi wawe Uruwanjye teka,
Uruwanjye ibihe byose, Iteka Ryacu. Ludwig Beethoven. Turagukumbuye buri munsi kandi nta na kimwe cyabaye nkatwe ”.
Ibi byateye abantu urujijo rukomeye cyane , benshi bibaza impamvu byakozwe gutya ndetse uyu mwana ufite izina yahitamo gusezera ku mbwa mu gihe ari ibintu bitari bimenyerewe.Amatungo cyangwa inyamaswa ni ibiremwa bw’Imana muri rusange.Bigomba kubahwa ndetse bigahabwa agaciro kabyo gakomeye nk’uko bigakwiriye.
Inkuru yanditswe: Bimenyimana Jean de Dieu