Biratangaje: Umugabo wiberaga ku kibuga cy’indege yeruye ko yakirayeho imyaka 18 yose

23/02/2023 07:05

Amateka ya Mehran Karimi Nasseri yashimishije abantu kwisi yose nyuma yo kumenya ko yararaga ku kibuga cy’indege imyaka igera kuri 18 yose.

Nasseri uzwi ku izina ry’umuntu wabaga ku kibuga cy’indege,akaba yarahamaze imyaka 18 aba muri Terminal 1 y’ikibuga cy’indege cya Charles de Gaulle i Paris. Amateka yu y’umugabo namwe yo kwihangana, kwiyemeza, ubushobozi bwo guhangana n’ingorane.

Nasseri yavukiye muri Irani mu 1943 maze ava mu gihugu yavukiyemo ajya kwiga i Burayi mu 1973. Yarangije muri kaminuza yi Buruseli ahakura impamyabumenyi ya filozofiya nyuma ajya mu Bwongereza, aho yasabye ubuhungiro bwa politiki mu mwaka1988. Ubusabe bwe bwaranzwe,nyuma yaje koherezwa mu Bufaransa. Nasseri yageze i Paris adafite ibyangombwa by’ingendo mu mwaka 1988, ariko kuva icyo gihe ntiyabashije kuva ku kibuga cy’indege, ahubwo yashyizeho umwete kugira ngo abone ibyangombwa by’ubuhungiro, yamaze imyaka myinshi acuragira kubiro bishinzwe gutanga ibyangombwa, ariko ikibazo nticyahita gikemuka.

Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi nibwo yaje kumuha uburenganzira bw’impunzi, ariko ntiyabasha kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose kubera kubura ibyangombwa byemewe n’amategeko.Ibintu bya Nasseri byari bidasanzwe,m’ubuzima bukomeye, aho byamusabye kwiyakira mu bihe bibi bitoroshye yaririmo aho yakambitse ihema ku kibuga cy’indege akajya aryama ku ntebe kandi atunzwe n’ibiryo n’amafaranga yatanzwe n’abakozi b’ikibuga ndetse n’abagiraneza bagira impuhwe.Yamaze iyo minsi yose asoma ibitabo, yandika, ndetse atangira gusohora igitabo ashingiye ku byamubayeho.

N’ubwo yamaze igihe kinini ku kibuga cy’indege, Nasseri ntiyigeze acika intege kuko yakomeje gushaka igisubizo cy’ikibazo yarafite. Yakoranye n’abavoka n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo abone ibyangombwa byemewe n’amategeko byamwemerera kuva ku kibuga cy’indege agatangira ubuzima bushya. Icyakora, umuhati we wakomwe mu nkokora no kubura amikoro n’inkunga, ndetse n’ibibazo by’amategeko nibibazo bijyanye n’abinjira n’abasohoka.

Amaherezo, Nasseri yajye kwemererwa kuva ku kibuga cy’indege no kwinjira mu Bufaransa mu 2006, abikesheje avoka watanze ikirego cye. Yahawe gutura by’agateganyo mu Bufaransa, ndetse n’ubufasha bw’amafaranga n’aho kuba. Nasseri yari amaze imyaka 18 aba ku kibuga cy’indege, kandi inkuru ye yari imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu

Advertising

Previous Story

Umuyobozi w’Ikipe yahagaritswe kubera kwihagarika mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Next Story

Shafty Ntwali agiye kongera kugaragara kurubyiniro nyuma y’igihe kitari gito yaribagiranye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop