Advertising

Umuyobozi wa Police y’Igihugu yasuye abakinnyi ba Police FC mu myitozo bitegura Bugesera FC

29/04/2024 21:07

Umuyobozi wa Police y’Igihugu akaba no mubayobozi b’Icyubahiro muri Police FC, afande CG Felix Namuhoranye, yasuye ikipe ya Police FC mu myitozo, bitegura umukino wanyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazahuramo, n’Ikipe ya Bugesera FC.

Mu gihe kingana n’Amasaha abiri n’igice umuyobozi wa police Afande CG Felix Namuhoranye yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Ikipe ya Police harimo abakinnyi, abatoza ndetse n’Ubuyobozi bureberera ikipe muri rusange.Afande ya bwiye abakinnyi ko umwuka bafite n’uko yababonye ko batwara igikombe cy’Amahoro Ndetse kandi ko bafite n’ubushobozi.

Yakomeje ababwirako ubuyobozi bukuru bwa police na police FC ko ba barinyuma kandi ko bazakora ibyo bashinzwe kandi Neza , mu gihe baramuka batwaye igikombe “Natwe turahari ngo tubashimire ibyiza mwaba mugezeho”.
Nyuma y’Ijambo rikuru ry’Umuyobozi wa Police Nawe yagize icyo asaba abakinnyi.

Capitani uyoboye abandi Nshuti Dominique Savior yahagurutse mubyicaro bye, atangira ashima ubuyobozi muri rusange bwaje ku batera imbaraga kandi bana bereka ko bari kumwe muri byose,Savior yagize ati:” ntacyo twashinjya ubuyobozi, Ahubwo twe abakinnyi nitwe dufitiye umwenda ikipe yacu”.

Akomeza avugako biteguye Neza kandi ko bameze Neza , asezeranya ubuyobozi bw’Ikipe ko igikombe bazagitwa.Umunyezamu Rukundo Onesime Nawe yashimiye ubuyobozi ndetse avugako biteguye guheshya ishema ikipe ya police FC Ndetse ko nabo ari ibyagaciro mu gihe ikipe yatwara igikombe.

Akomeza avugako yiteguye gukora buri kimwe ndetse ko n’abakinnyi bagenzi be umwuka ari umwe , impumeko arimwe Ndetse ko bazabikora.Mugihe ikipe ya Police FC Yatwara igikombe cy’Amahoro yaserukira igihugu mu makipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Comfederation Cup.

Previous Story

NIGERIA: Umugabo yateguye ikiriyo cyo gushyingura imbwa ye atumira Pasiteri ngo ayiture igitambo cya Misa

Next Story

Christoper yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Vole’ – VIDEO

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop