Christoper yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Vole’ – VIDEO

30/04/2024 05:20

Umuhanzi Christopher wamamaye muri muzika Nyarwanda yashyize hanze amashusho y’ndirimbo yise ‘Vole’ yiganjemo indimi z’Amahanga cyane.Uyu muhanzi utajya akunda kwigaragaza mu itangazamakuru yemeje ko iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’abarimo element na Sean Brizz usanzwe azwiho kwandika.

Christopher yashyize hanze amashusho y’indirimbo kuri uyu wa 29 Mata 2024 mu masaha y’umugoroba nk’uko yari yabyemereye bakunzi be.Uyu muhanzi, yari yatangaje ko azashyira hanze indirimbo ye kuri uwo munsi mbere ho gato , umunsi umwe dore ko yari yabanje kuvuga ko hari ndi yari yateguye cyakora iyi ikaba amahitamo ye.

Christopher yagize ti:”Mfite Studio iwanjye, rero element yarahageze asanga hari utuntu natangiye gukora.Yari kumwe n’inshuti yanjye S.B arambwira ngo byaba byiza tuyikoze byihuse , ubwo twahise tuyikomeza bamfashije”.Uyu muhanzi , ashyize hanze iyi ndirimbo Vole nyuma y’igitaramo aheruka gukorera mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake kuri YouTube ya Christopher dore ko mu masaha atageze kuri 12 ubwo  twakoraga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 42.

Advertising

Previous Story

Umuyobozi wa Police y’Igihugu yasuye abakinnyi ba Police FC mu myitozo bitegura Bugesera FC

Next Story

Harmonize yakoze mu jisho Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop