Monday, July 1Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Umuturage yashimiye Perezida Kagame wabakijije nyakatsi yo kunzu no kuburiri

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame, mu Kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiriye kwigira ku mateka no kubyo u Rwanda rumaze kugeraho bubaka ibirenze ndetse bakabyigiraho.

Umuturage wo mu Karere ka Burere witwa Nshimiyimana Adrien , yagaragarije Perezida Kagame ko hari byinshi bagezeho babigejejweho nawe ndetse ko yiteguye kumutora.

Undi muturage witwa Habineza Fidel wo mu Karere ka Nyaruguru yashimiye Perezida Kagame kubwo guteza imbere icyayi kigakura mu bukene abaturage , imihanda ndetse n’amavuriro atandukanye.

Umuturage witwa Mukangango Louise wo mu Karere ka Kirehe ,usanzwe ari umurezi, yavuze

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turabashimira ibyumba mwatubakiye”.Yashimiye Perezida wa Repubulika ko abana basigaye barira ku ishuri kuburyo byabafashije kudasiba cyakora asaba ko amashuri y’imyiga yakwiyongera”.

Perezida Kagame yemeje ko gushyira ibigo by’amashuri y’umwuga muri buri Murenge bigeze kuri 90% agaragaza ko bizakomeza.

Aba ni bamwe mu baturage bahawe umwanya bahamagara kuri Telefone mu gice cya Mbere cy’Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA.