Saturday, May 18
Shadow

Umutoza warwaniye mu kibuga yahawe ibihano

Nyuma y’uko umutoza wa AS Kigali WFC akubise umutoza wa Rayon Sports WFC yafatiwe ibihano Bikakaye.

Ku mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Reyon sports WFC na AS Kigali WFC tariki ya 24 Mata, AS Kigali igasezererwa, ni bwo Ntagisanimana yakubise urushyi Rwaka Claude washakaga ku musuhuza umukino urangiye.

FERWAFA yahise itumiza abatoza bombi ku wa Gatanu, ibamenyesha ko bagomba kwitaba Akanama gashinzwe Imyitwarire ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.Amakuru Umunsi.Com yamenye ni uko aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize akanama gashinzwe Imyitwarire ari ko kagombaga kuva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, uteganyijwe ku wa Kabiri saa Cyenda kuri Tapis Rouge, FERWAFA yahise yihutira guhagarika uyu mutoza.Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye Ntagisanimana Saida ko yahagaritswe imikino itatu kuva igihe yabimenyesherejwe, ariko bitabujijwe ko hari ibindi bihano ashobora kuzahabwa n’Akanama gashinzwe Imyitwarire.

Ibi bivuze ko ibihano by’uyu mutoza wa AS Kigali WFC bishobora kwambukiranya, bikagera mu mwaka w’imikino utaha kuko Shampiyona y’Abagore na yo yamaze gushyirwaho akadomo.Ntagisanimana Saida yagizwe Umutoza wa AS Kigali WFC muri Gashyantare, nyuma yo kwirukanwa kwa Mukamusonera Théogenie yari yungirije.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse imikino itatu Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali y’Abagore nyuma y’uko yakubise urushyi mugenzi we, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *