Byinshi wamenya ku mwana wavukanye amababa agaruka! Ese ni impano cyangwa ni umuvumo ?

29/04/2024 19:24

Tubahaye ikaze muri iyi nkuru yacu y’uyu munsi. Ni inkuru y’uyu mwana wavukanye amababa akaba yaragaragaye muri Filime [ Drama ] yitwa “Ricky”.Iyi Filime itangirana umubyeyi w’abana babiri witwa Katie ananiwe bigaragara, arimo gutekereza uko aratanga umwana we Ricky ngo abandi bamurere.

Ni umubyeyi wari ufite akazi katari keza muri “Cosmetic” uruganda rwakoraga ibirungo byo kwisiga ku bakobwa n’abagore, bikaba aribyo bimufasha gutunga umuryango we aho bari batuye mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Paris.Uyu mugore yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kwita kuri Ricky na mushiki we Lily, wenyine kuko umugabo we yari yaramutaye.

Umukozi wakoraga mu kigo cy’imfubyi aho yifuzaga ku mutanga, yamubwiye ko gutanga umwana we ari umwanzuro ukomeye usaba ko afata umwanya munini atekereza niba koko agiye gufata umwanzuro ukwiriye.Haciye igihe , uwo mukozi yasabwe gukomeza kwita kuri Katie, gusa bamugira inama yo gutanga ikirego agaragaza ko se wa Ricky na Lily yamutaye bityo bakaba babasha kwakira uwo mwana.Iyi Filime ihita igaragaza uburyo Se wa Ricky yabataye.

UKO INKURU YACU ITANGIRA

Ubwo bari babyutse, uyu mukobwa we Lily yafashe umwanya abyutsa nyina wasaga cyane nk’unaniwe.Lily yagiye mu gikoni arateka [ Breakfast ], nyuma aritegura hanyuma , Katie amutwara ku Ishuri kuri Moto ye bwite.Basangiye ibya mu gitondo hanyuma amutwara ku ishuri ndetse amusezeranya ko aragaruka ku mufata mu masaha y’umugoroba amasomo arangiye.

Uwo mwanya Katie yahise ajya mu kazi, agezeyo, yaje guhuza amaso n’umugabo witwa Paco Sanchez.Uyu mugabo yaje gutegereza isaha y’akaruhuko ajya kwibwira Katie.Uyu Paco yakundaga itabi.Ubwo bari bicaye Katie yamusabye iryo tabi gusa Paco yari mushya aho ngaho.Uyu mugabo yaje gutuma Katie araruka birangira baryamaniye mu bwogero, kuva ubwo Boss wa Katie yatangiye kumutonganya amwita umunebwe ndetse anatinda kujya kureba Lily ku ishuri naho ahagereye yari yibagiwe ‘Kasike’ ya Lily bituma asabwa kumuha iyo we yari bwambare.

Umunsi wa kurikiyeho , Katie yaje guhura na Paco hanze y’Uruganda amusobanurira ibyamubayeho byose , uko yabwiwe nabi, ..Ubwo bari bamaze kuganira Paco yaje kumusaba ko basohokana, Katie wari umaze igihe kinini akora muri urwo ruganda , yaje kwemera gusohokana na Paco.Ubwo bari bamaze gusohoka, Paco yabajije Katie ibya se wa Lily amubwira ko yabaraye akajya mu Bufaransa ndetse amubwira ko Se yashakaga ko bakuramo inda ye bityo ko nta cyo abafasha.Nyuma y’aho, Paco yabwiye Katie ko nawe yashakiye muri Espanye akiri muto.

Iryo joro, Katie na Paco baratahanye, urusaku rwa Katie na Paco rwo gutera akabariro rwatumye uyu mwana ataryama.Umunsi wa kurikiyeho, Lily yabyutse asanga Paco na Katie bari gusangira ibya mu gitondo.Katie yagerageje kwereka Paco Lily ariko Lily ntiyabyitaho ahita yigendera yisubirira mu cyumba cye.Kubera igihe yamaranaga na Paco, Katie yaje gushakira Lily Busy izajya imutwara ku Ishuri ikanamucyura, nyuma paco aza kwimukira mu rugo rwa Katie , nyuma y’umwaka Katie aratwita.

Umunsi umwe rero, Paco yaje guhamagararwa kwa muganga bamubwira ko Katie agiye kubyara, yagerageje kwihutira kwa muganga ku girango abe hamwe na Katie hamwe na Lily.Nyuma y’aho Katie yari amaze kuvuka, Paco yasohotse hanze asanga Lily aho yari yicaye amubaza izina yifuza ko bakwita uwo mwana w’umuhungu, hanyuma Lily ahitamo ko bamwita RICKY. Paco yasubiye mu cyumba cy’abaganga kugira ngo bite umwana, gusa Lily atangira kuba wenyine kuko nyina yamaraga igihe cye cyose hamwe n’umwana we Ricky.

Katie ntabwo yishimiraga ko Lily yahamagaraga Paco Se, “Dad”, Katie, yatangiye kujya amarana igihe n’umwana na Paco gusa umunsi umwe Lily aza kubona Paco ari kumwe n’undi mugore aho bari batuye , Paco amufashe akaboko gusa Lily ahitamo kubyigumanira.Paco yaje gutaha atinze cyakora asobanura ko ngo yari hamwe n’inshuti ze.Muri icyo gihe Paco yari atangiye guhinduka mu mico bagatangira no gutongana ariko buri umwe akajya asezeranya undi ko amukunda ko bazahemukirana.Katie yatangiye kujya ajya ku kazi, na Paco agasigara ari kurera umwana.

Umunsi umwe rero ubwo Katie yari agarutse yaje kubona ikintu kidasanzwe ku mugongo wa Ricky.Yabajije Paco icyo aricyo undi nawe arahakana avuga ko atakizi. Paco yakomeje avuga ko nta birenze rwose, gusa mu minsi mike umwana yagize ikindi nka cyo mu kandi kaboko, umwana akajya arara arira ijoro ryose.Umunsi umwe , Katie yongeye kubaza Paco kuri ibyo bintu 2 abona mu mugongo w’umwana we nanone avuga ko ntabyo azi gusa Katie, agahora ashinja Paco kumukubita undi akabihakana binatuma batandukana.

Ubwo Paco yari asohotse mu nzu, Lily yarabibonye atekereza ko nta kibazo ahari gishobora kuba gihari.Ubwo Paco yari agiye, Lily niwe wabaye uzajya arera Ricky musaza we kuri nyina.Umunsi umwe Katie yaratashye ageze mu rugo asanga umwana we muto ntabwo ari aho bamuryamishaga cyakora asaga aho yari aryamye hasigaye ibintu bimeze nk’amaraso bidasanzwe, Lily na Katie bakomeje gushakisha umwana.

Baza kumubona hejuru y’akabati , bamumanuye babona amababa abiri ari gukura mu buryo budasanzwe ndetse arimo gutera, byagaragaye ko Ricky ashobora gukora amababaye akaguruka , akava aho bamushyize akajya ahandi.Katie yogeje umwana arangije amukuraho amaraso.Katie yabwiye Lily kutazigera agira uwo abibwira kugira ngo batazabyibazaho.Katie yashatse guhamagara Paco ariko bimwanga Munda arabireka.Amababa ya Ricky yarakuze agira Cm 17 , nyina amukorera umwambaro uzajya uyahisha akajya agenda akura amanywa n’ijoro.

Umunsi umwe Paco yaje kugera ku ishuri rya Lily amubaza amakuru ya Katie na Ricky.Yaje kumusaba ko yamutwara mu rugo Lily arabyanga amubwira ko afite imodoka imutwara.Ubwo umwana yari amaze gukura Katie yamuguriye ‘Kasike’ kugira ngo najya aguruka atajya akomereka na cyane ko yari atangiye kuguruka wenyine .Lily yajyaga kwibutsa Katie Paco ariko undi akamwima amatwi kuko ubuzima bwari bumaze kuba bwiza bamaze kumenyerana.

Katie yaje no gutsindira amayero ibihumbi bibiri mu mikino y’amahirwe , aba ariyo bishimimo mu munsi mukuru.Ubwo bari mu iduka, Ricky yakuyemo ikoti maze atangira kuguruka abantu bose, baramwitegereza bagerageza ku muhagarika ngo atibabaza n’abantu batungurwa no kubona umwana udasanzwe ufite amababa.Byaje kugorana ko Ricky bamufata kuko yarari kuguruka ubudahagarara cyakora bazimije amatara baje kumubona amaze kugera hasi.

Katie, yaje guhatirizwa kujyana umwana kwa muganga, Umukuru w’Ibitaro Bernard asaba Katie ko yareka Ricky akaguma mu Bitaro kugira ngo bakomeze ku mwitaho , amubwira ko Ricky akeneye ahantu hihariye.Katie byose yarabyanze, ahitamo gutahana umwana we mu rugo.Abanyamakuru batunguwe cyane n’imiterere y’umwana barakomeza bakajya bahora iwe mu rugo bashaka amakuru kuri Ricky.Mu ijoro rimwe uwo mwana yari amaze kumenyekana.Kuko Lily ariwe wararanaga na Ricky , umwana yararize yanga guhora noneho Lily aramureka araguruka.Uwo mwanya Paco yahise yinjirana Lily na Ricky na Nyina.

Katie yasabye Paco gusubirayo , akabareka bonyine.Aba bombi barasaba ye imbabazi barongera barakundana. Ubwo Paco na Katie bari bamaze kwiyunga, Lily yagize umutima uhagaze yibaza uko agiye kongera kwigunga kubera ko aba bombi bagiye kongera kunarana igihe bakanibagirwa Ricky wari umwana muto cyane.Paco yari yarabonye akazi muri Restaurant cyakora avuga ko nyuma y’aho batandukanye, nawe yaje guhura n’abagore 2 ariko baratandukana.Nyuma Paco yaje guhura n’umuhungu we Ricky gusa Ricky ntabwo yigeze amumenya nka Se ahita yigurukira , akajya abikora kenshi Paco ashaka kumukoraho bituma Paco atangira kugira ubwoba.

Iyo Paco yabaga ahari , Ricky ntabwo yigeraga amanuka , ndetse ntabwo yemeraga ko hagira abamukoraho gusa, umunsi umwe aza kwemera kumanuka aratuza.Paco yashatse ko bamujyana kwa muganga , umugore aranga kuko atifuzaga gutandukana n’umwana we.Uko yagiraga ibikomere, niko bahamagaraga Dr Bernard kugira ngo amuvure , arinawe waje kubaha inama yo kumuca amababa ariko bikaba ari uburibwe bukomeye kuri we, nanone Katie yanga ko umwana we bamubaga.

Mu ijoro rimwe, Lily yashatse gukata amababa ya Ricky akoresheje isizo ariko atarabikora Paco arinjira aje gusezera ku mwana we [ Good Night Kiss ].Nyuma yaho , Paco yasabye Katie ko yakwemerera itangazamakuru kumukoraho “Documentary” bakabaha amafaranga , ashobora kubafasha kubaho no kumwitaho , nanone Katie ararakara avuga ko Paco yazanywe no kungukira ku mwana we.Paco yakomeje guhatiriza avuga ko yazanywe no kwita ku muryango we amusaba ko amwizera.

Nyuma yo kumara icyo gihe amwinginga , Katie yaje kwemera ko bafata amashusho umwana we Ricky nk’uko Paco yari yabisabye.Dr Bernard yahamagaye itangazamakuru imbere mu mbuga kwa Katie , bombi bigaragaza nk’umuryango mwiza ubanye neza.Basabye Ricky kuguruka kugira ngo bagaragaza ubushobozi bwe gusa Katie afata umugozi kugira ngo atamucika.

Umwana yatangiye kuguruka nk’inyoni bose baratungurwa.Katie shimiye kubona umwana we ari kuguruka hejuru cyane , haciye akanya gato ahita aburirwa irengero , umugozi ucika Katie bose, baramukurikiye , yambuka ikiyaga, Ricky arakomeza araguruka , aca mu ishyamba. Nyuma yo gutegereza umwanya muto.Itangazamakuru ryatakaje icyizere muri Ricky bahita bitahira ariko Katie yanga gutaha.Dr Bernard yabwiye Paco ko Ricky ashobora kuba yarashwe n’abahigi cyangwa akicwa n’inzara.Paco yahise yishinja amakosa yose y’ibyabaye avuga ko Katie atazigera amuha imbabazi.

Mu minsi mike, Katie n’abandi bantu batangiye gukwiza impapuro zigaragaza Ricky wabuze gusa biba iby’ubusa.Haciyeho ibyumweru byinshi Katie agitekereza umwana we.Umunsi umwe yavuye iwe , aratembera hafi y’ikiyaga, akuramo imyambaro ahitamo kwiyahura.Ubwo yari atangiye kwiyahura yumvise ijwi rya Ricky , umwana aza amusanga yishimye ndetse amusaba imbabazi.Akimara kumusaba imbabazi yarongoye araguruka , Katie aza kubona ko ibyishimo by’umwana we biri mu kirere. Yasubiye mu rugo , yishimana n’umuryango we.

Mwakoze kubana natwe.

Previous Story

Sarpongo avuga ko kujya muri APRFC ari impano yahaye umubyeyi we

Next Story

Umutoza warwaniye mu kibuga yahawe ibihano

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop