Umutoza w’Amavubi yanenze abatoza bo mu Rwanda

25/01/2024 18:43

Umutoza w’Ikipe y’Ighugu Amavubi Torsten Frank Spittler , yanenze abatoza b’Abanyawanda badaha abakinnyi b’Abanyarwanda iby’ibanze.Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 ku Cyicaro cy’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye ikiganiro cyahuje abanyamakuru b’imikino ,n’abatoza b’Amavubi barimo na Torsten Frank na Jimmy Mulisa wungirije.

 

Mu byagarutsweho harimo uko ikipe y’Igihugu Amavubi imaze iminsi yitwara mu mikino Mpuzamahanga iheruka gukina.Frank utoza Amavubi, yagarutse ku bibazo bimaze iminsi bigarukwaho mu itangazamakuru birimo uko abakinnyi bahamagarwa no kubatarahamagawe ku mikino ibiri iheruka ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

 

Agaruka ku bushobozi bw’abakinnyi b’Abanyarwanda, yavuze ko hari bimwe by’ibanze badafite ariko ko atabarenganya kuko abenshi baciye mu maboko y’abatoza batabashije kubafasha uko bikwiye.Yagize ati:”Sinagaya abakinnyi kuba badafite cyangwa batazi iby’ibanze ahubwo nagaya abatoza babatoje mbere”.Kuva yafata inshingano zo gutoza Amavubi, Frank afite amanota 4 yakuye kuri Afurika y’Epfo yatsinze ibitego 2 : 0 i Huye na Zimbabwe banganyije 1:1.

Advertising

Previous Story

Ibyo wamenya ku gitsina gabo n’amako yacyo

Next Story

The Ben yabeshye abafana Album abahemba ubukwe bwe

Latest from Imikino

Go toTop