The Ben yabeshye abafana Album abahemba ubukwe bwe

25/01/2024 19:08

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin  wamamaye nka The Ben, ntabwo muri uyu mwaka wa 2024 azashyira hanze umuzingo amaze imyaka myinshi akoraho.Iyi ni Album yavuze mu myaka itandukanye kandi akayivuga mu bitangazamakuru  bitandukanye ariko bikarangira itagiye hanze.Muri 2023 aganira na RBA uyu muhanzi yatangaje ko ubusanzwe adakunda gusohora ibintu byinshi bitanoze kurenza uko yashyira hanze indirimbo ariko zitondeye.Nyuma y’aya magambo n’ayayabanjirije yatumye abafana be bitega Album ariko barayibura imyaka irihirika.

 

Uku gutinda byakomeje kugarukwaho n’abantu batandukanye , abafana bakemeza ko ishobora kuzaba ari Album yuje ubuhanga n’ibyamamare.Ubwo The Ben yari muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2017 yatangaje ko arimo gushaka uko yakorana indirimbo na Tiwa Savage benshi bakizera ko izahoka vuba na cyane ko we yari yavuze ko izasohoka muri 2018 ariko nanone amaso agahera mu kirere.Muri iki kiganiro yagiriye muri Afurika y’Epfo yemeje ko hari indirimbo afitanye na Ali Kiba wo muri Tanzania ariko nayo amatwi yo kuyumva n’amaso yo kuyireba kubafana be bihera mu gihirahiro.

 

Muri 2021 nanone yabwiye KT Press yandikira mu Rwanda ko afite Umuzingo umaze imyaka 3 agiye gushyira hanze bivuze ko byarikuba muri 2023 ariko nanone amaso ahera mu kirere.Muri uyu mwaka nanone The Ben yabwiye Coach Gael ko yarangije iyi Album ndetse ko 50% ari indirimbo zo kuramya Imana ariko kujya hanze kwayo biba amateka.Kuri iyi Album yagombaga kubaho abahanzi batandukanye barimo Diamond bakoranye WHY , Tiwa Savage , Sauti Sol , Ali Kiba n’abandi.

 

Kuva muri icyo gihe , The Ben yaje kubwira abana be ko yayiboneye izina Black Tiger asaba abakunzi be kumubwira niba ariryiza baravuga ariko bategereza ubusohoka baraheba  ahubwo akabaha indirimbo imwe imwee yafatanyije n’abandi bahanzi haba mu Rwanda no hanze yarwo aho yakoranye na Rema Namakula, Igor Mabano,Babo n’abandi.Muri iyi myaka, ibintu bya Album byaje gushyirwa ku musozo n’ubukwe bwe, aho yahise ashyira abakunzi muri Mood y’ubukwe.

 

The Ben yanze kugira icyo yerurira Inyarwanda kuri Album uyu mwaka cyakora avuga ko uyu mwaka uzaba mwiza kuri muzika Nyarwanda.The Ben nubwo yanze kwerura ariko ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bazahorana ibendera ry’umuziki Nyarwanda nubwo we yavuze ko abahanzi bose bashoboye.

Advertising

Previous Story

Umutoza w’Amavubi yanenze abatoza bo mu Rwanda

Next Story

Uwacu Julienne yahinduriwe imirimo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop