Friday, May 10
Shadow

Ibyo wamenya ku gitsina gabo n’amako yacyo

Ubusanzwe igitsina gabo kigira amoko atandukanye bigendanye na nyiracyo, uko angana n’uburyo yakuze.Abahanga n’ikinyamakuru cyitwa Healthline dukesha iyi nkuru batangaza ko ingano y’igitsina atari impamvu yo kudashimisha uwo mwashakanye na cyane ko abakundana bo batabyemerewe kubemera Imana n’amategeko yayo.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amoko y’igitsina gabo nuko nyiracyo ashobora kubyitwaramo.

 

Iki kinyamakuru mu nkuru yanditswe na Alexia Lira akanakora ‘Amashusho’ turifashisha bagaragaza ko hari abagabo baterwa ipfunwe n’uko bateye gusa babamara impungenge ko ingano n’uko igitsina cyawe giteye ari bimwe mu bigaragaza uko Imana yakuremye bityo ko badakwiriye kwicira urubanza.Bakomeza bavuga ko ikibazo atari uko kingana , ishusho yacyo n’ibindi ahubwo ko ikibazo ari uko ugikoresha.

 

UBUSANZWE IGITSINA GABI NI IKI ? : Igitsina gabo ni urugingo [Ntabwo ari umutsi] rugizwe n’utuntu dutandukanye [Spongey Tissue], utu nitwo twuhuza n’amaraso hakaho gushyukwa ari nabwo ushobora kuba wagira amahirwe yo gukora imibonano mpuzabitsina muri uwo mwanya.Hari abatekereza ko igitsina gabo ari kimwe ariko nkuko tugiye kubibereka hepfo urasanga bitandukanye.Ubusanzwe Igitsina gabo kigizwe ; n’umutwe [Glans],Corpus cyangwa Shaft,Prepure cyangwa Forskin; imbere harimo umuyobore ariwo nyiracyo akoresha ajya kwihagarika [Kunyara] bitewe nuko mu bivuga.

 

ESE NI UBUHE BWOKO BWACYO, BUSOBANUYE IKI ?  : Nk’uko muri kubibona ku ishusho yashushanyijwe n’umwanditsi twavuze haraguru, igitsina gabo gifite amoko atandukanye arimo; Curved Upward, Curved Downwoard, C-Shap, Straight , Larger Base with Norrow Head, Narrow Base with Larger Head.Ibindi turabireba hasi.

1.CURVED UPWARD: Iki gitsina kiba kimeze nk’umuneke umwe ureba hejuru by’umwihariko mu gihe cyafashe umurego kuri nyiracyo.

  1. CURVED DOWNWOARD: Iki gitsina kiba kireba hasi , ni nk’umuneke ureba hasi by’umwihariko mu gihe cyafashe umurego.
  2. C-SHAP

4.STRAIGHT: Iki kiba kirambuye neza cyaba kigufi cyangwa kirekire kiba kirambuye kabone nubwo cyaba cyafashe umurego.

  1. BIGGER BASE WITH NORROW HEAD: Iki kirananutse cyane rwose kuburyo uturutse aho gihereye , ukagera ho gihera ubona haringaniye neza.
  2. NARROW BASE WITH LARGER HEAD: Iki gitsina muyandi magambo bacyita Hammer Penis, ni igitsina kiba gifite umutwe ubyibushye ahandi hose hananutse.

UBUNDI BWOKO HARIKO;

1.Smaller Than average length and girth

2.Shotter than everage length and thick girth

3.Average length and girth

4.Lager Than average length and girth

5.Larger than everage length and thin girth

Muri nkuru bagaragaza cyane abasiramuwe gusa niba nawe utarasiramuwe wihutire kubikora kugira wirinde umwanda.

ISOKO NI ; HEALTHLINE,

Nugira ikibazo utwandikire utubaze.