Umutoza wa Rayons Sports yagize icyo avuga ku ntego yo gutwara igikombe cya Champiyona

23/01/2024 14:51

Umutoza mushya wa Rayons Sports yavuze ko gutwara igikombe APR FC itaratsindwa umukino n’umwe bigoye.

Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo yakoresheje hitegurwa umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’amahoro.Julien Mette yagaragaje ko kuba APR FC iyirusha amanota 6 mu gihe yatsinda Marines FC , biyiha amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cyakora avuga ko mu mibare bishoboka.

 

Yagize ati:” Ntabwo ndi hano kubeshya bizagorana bigendanye n’ikinyuramo kirimo nk’uko ubivuze.APR FC ntabwo bari batakaza umukino n’umwe, bifitiye icyizere cyinshi tuzabaha akazi?”.

 

Uyu mutoza yageze mu Rwanda tariki 19 Mutarama 2024.Biteganyijwe ko umukino wa Mbere wa Mette arawutoza mu gikombe cy’Amahoro na Interforce FC.

Advertising

Previous Story

“Niduterwa tuzitabara ntawe tugishije inama” ! H.E Paul Kagame

Next Story

“Ntimugatinye ibitumbaraye hari igihe biba birimo ubusa” ! H.E Paul Kagame

Latest from Imikino

Go toTop