“Niduterwa tuzitabara ntawe tugishije inama” ! H.E Paul Kagame

23/01/2024 13:44

H.E Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kuryama bagatuza bakamenya ko bari iwabo.Muri iyi nama y’Umushyikirano kunshuro ya 19, yagaragaje ko nihagira utera u Rwanda ruzitabara ntawundi rugishije inama.

 

 

Muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame, yashimangiye ko Umunyarwanda akwiriye kuguma mu gihugu cye , agashyira Ubunyarwanda k’umutima.

 

 

Yagarutse ku mpunzi z’Abanye-congo ziri mu Rwanda n’izikunda kuza mu Rwanda umunsi ku munsi zihunze intambara mu Burasirazuba bwa Congo , gusa avuga ko ari ibisanzwe agaragaza ko byakabaye isomo kubashaka guhungabanya umuteka w’u Rwanda.Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda niruterwa ruzitabara ntawe rugishije inama.

 

 

Abanyarwanda n’Abanyamahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda baba bakurukiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kumbuga nkoranyambaga zitandukanye no kuri Televiziyo y’Igihugu.

https://www.youtube.com/watch?v=nUzpkX-vgPI

Advertising

Previous Story

#UMUSHYIKIRANO19: Miss Mutesi Jolly yakebuye urubyiruko

Next Story

Umutoza wa Rayons Sports yagize icyo avuga ku ntego yo gutwara igikombe cya Champiyona

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop