Umutoma Tom Close yateye umugore we

03/05/2024 12:16

Thomas Muyombo [Tom Close] , umugabo wa Tricia Ange Niyoncuti, yamuteye imitoma amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Thomas Muyombo wamamaye nka Tom Close , yifatanyije n’umugore we kuri uyu munsi w’amavuko amubwira amagambo meza buri mugore ya kwifuza kumvira ku mugabo we.Muri ubu butumwa yamugeneye Tom yumvikanishije uburyo umugore we ariyo mpano nziza afite mu buzima bwe.

Yagize ati:”Isabukuru Nziza y’amavuko, ku munyabwenge , unyitaho n’umwiza Tricia Ange Niyoncuti.Uyu munsi w’isabukuru yawe, ukubere umunsi wuzuye umunezero, ibyiza no kongera kurota inzozi nziza uzakabya mu minsi iri imbere.Ndagukunda mama w’abana banjye.Abakunzi banjye ni mumfashe tumwifurize isabukuru nziza y’amavuko”.

Tricia akibona ubutumwa bw’umugabo we nawe yahise agira icyo abuvugaho maze agira ati:”Urakoze cyane papa w’abana banjye.Imana ishimwe ko yakunshyize iruhande.Ibyiza byose Imana ibiduhane kugeza twuzukuruje”.Benshi bahise bifatanya na Tom Close kunezererwa umugore we no ku mwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yagize kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024.

Tom Close n’umugore bashyirwa mu ngo zibanye neza z’ibyamamare mu Rwanda na cyane Tom adasiba kugira abantu inama mu buryo butandukanye.Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze umuzingo yise ‘Essence’.Ni umuhanzi ukunzwe n’ingeri zitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo kubera igihe yatangiriye umuziki.

Photo/WP

Advertising

Previous Story

Harmonize agiye kwinjira mu iteramakofe

Next Story

RUBAVU: Abakobwa bashyizwe igorora muri ‘Pool Ladies Night’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop