Advertising

Harmonize agiye kwinjira mu iteramakofe

03/05/2024 11:39

Nyuma yo guterana amagambo na Diamond Platnumz na Zuchu akabyinjizamo n’umukunzi we Poshy, Harmonize yatangaje ko akwiriye kureka umuziki akajya mu iteramakofe

Ibi ‘ngo’ yabitewe n’uburyo yatewe ubwaba n’abavuze ko indirimbo ze batazongera kuzicuranga kuri Radiyo , abahanzi n’abafana bashyizemo urwango.Harmonize yagize ati:”Umuhate wose nashyize muri uyu muziki kwari ukugira ngo mbashe gutanga umusanzu wanjye, arikodabona hasigaye harimo urwango rukabije”.

Yakomeje agira ati:”Ndananiwe , ngo mba kuva muri uyu muziki kugira ngo bishime”.Hari hamaze iminsi Harmonize avuga ku magambo yatangajwe na Diamond Platnumz wavuze ko Harmonize , Rayvanny na Richie Mavoko ari abana be , Macvoice n’abandi bahanzi bafashwa na Harmonize na Next Level ya Rayvanny ari abuzukuru be.

Diamond Platnumz, yishongoye gutya, ubwo yavugaga ko aba  bahanzi afata nk’abana be , bagomba kwihuza nawe bagakora igitaramo cy’umuryango cyo kwishimira imyaka amaze muri muzika.Asa n’umusubiza bigakurura amagambo , Harmonize yavuze ko “Diamond ntabwo wari ukwiriye kuvuga gutyo, mu gihe udashobora kunyishyura Miliyoni Maganatandatu ngo nze mu gitaramo cyawe, ahubwo ugashaka kuzuza imifuka yawe gusa”.

Harmonize yanavuze ko Diamond Platnumz, atari akwiriye kumva ko yazamuka wenyine ahubwo akwiriye kuger hejuru cyane ariko ngo agafasha n’abandi kuzamuka.

Yemeje ko ashaka guhindura umwuga akajya mu gutera makofi aho arimo kwitegura umurwano uzamuhuza na Hassan Mwakinyo mu cyiswe ‘Celebrity Fight’ nawo wazanye n’amagambo atari meza hagati ye n’uwo bazarwana.Ati:”Mu mbababrire ku bw’amashusho mwabonye arimo urwango ya Hassani of Tanga.Mu kuri, ntabwo narinziko akomeje rwose”.Harmonize yemeje ko uyu musore ariwe wamushotoye ubwo yinjiraga aho bakoreraa imyitozo, bityo akaba agomba kurinda icyubahiro cye akarwana nawe bakareba utsinda.

Ubusanzwe Harmonize asanzwe agaragara cyane muri ‘Gym’ aterura ibiremere.Uyu muhanzi yabonye umukunzi Poshy ari nawe umufasha kureraa umwana we Zuu Konde yohererejwe na nyina nyuma yo gutwitira undi mugabo.

Previous Story

Imva n’imvano y’uko byagenze ngo Rayon Sports y’abagore yegukane Igikombe cy’Amahoro nti gitahane

Next Story

Umutoma Tom Close yateye umugore we

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop