Miconazole (soma Mikonazole) ni umuti uvura indwara ziterwa na mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege (champignons/fungi). Uyu muti tuwumenyereye ku izina rya Daktarin.
Ukaba uboneka mu buryo butandukanye harimo umuti w’ifu, uw’amavuta, uw’amazi, kimwe n’ibinini bishyirwa mu gitsina. Uyu muti mu bwoko bwawo bwose, ntunyobwa.
Uko umuti ukoreshwa
Uyu muti ukoreshwa mu buryo bukurikira:
Mu kuvura ibimeme n’ibihushi byo ku ruhu, usiga umuti w’amavuta aharwaye inshuro 2 ku munsi.
Umuti w’ifu nawo ushyirwa aharwaye cyane cyane iyo ari ibimeme ushyirwa hagati y’amano, ukirinda kwambara inkweto zifunze. Uwukoresha wamaze koga no kumuka.
Ibinini n’amavuta bishyirwa mu gitsina biba bifite agakoresho kabigenewe gukoreshwa mu gusunikira umuti mu gitsina. Ushyira ikinini cyangwa ya mavuta muri ako gakoresho, ukakinjiza mu gitsina ukabona gusunika umuti. Nyuma ukoza agakoresho n’amazi ashyushye n’isabune ukakabika kumutse.
Iyo ari ukuvura mu kanwa ushyira umuti w’amavuta mu kanwa ukayengeramo. Ku mwana ufite hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 ni ¼ cy’akayiko gato naho ufite hejuru y’ibiri ni ½ cy’akayiko gato.
Uyu muti uvura iki
Uyu muti ukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye ziba zatewe na za mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege. Muri zo harimo
1.Ibimeme
2.Ibihushi
3.Ubugendakanwa
4.Imisemburo yo mu gitsina ituma hazamo uburyaryate ndetse imyanya y’inyuma ikabyimba
Uwukoresha ari uko muganga yawukwandikiye. Ukoreshwa hagati y’icyumweru n’ibyumweru 3 bitewe n’uburemere bw’indwara
Ingaruka ushobora guteza
Ushobora kugira uburyaryate bujyana no kwishimagura mu gihe uwukoresha, icyo gihe ubibwira umuganga wawukwandikiye
Ibyo kwitondera
Uyu muti ntuhabwa umwana uri munsi y’amezi 6
Umuntu urwaye umwijima ntawukoresha
Irinde kuwugeza ku maso, nibibaho uhite ukaraba n’amazi menshi
Mu gihe uruhu rugize uburyaryate uhita uwuhagarika
Niba uwukoresha mu gitsina, ntiwemerewe gukoresha agakingirizo mu mibonano kuko karacika.