Umwana w’umuhungu wiga ku ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya kabungut, yatawe muri yombi nyuma yo kwihindura nk’umukobwa akajya mu tubyiniro gutuburira abagabo kugira ngo bamuhe amafaranga
Uyu mwana w’umuhungu abamuzi bavuze ko yambaragara imyenda y’abakobwa akanisiga n’ibirungo abakobwa bisiga akajya mu tubyiniro gukarangira abagabo n’abasore basinze abakuramo amafaranga.
Uyu yakoraga uko ashoboye akabajyana mu macumbi bazi ngo bagiye kurya umwana cyane ko yabaga yarebye abasinze.
Yatawe muri yombi nyuma y’uko abagabo benshi baguye mu mutego we barangiza bakabimenyesha polisi.
Amafoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga yerekana ukekwaho icyaha, yamabaye nk’umukobwa.
Uyu mwana w’umuhungu warusanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yatuvuriraga abagabo abasanze mu tubyiniro two mumujyi witwa Bomet muri Kenya.