Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14

30/12/2023 17:08

Uyu musore w’imyaka 34 yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano nyuma Yuko ari gushinjwa kwandikira message z’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14 gusa.

 

Ibyo byabereye mu gihugu cy’Ubwongereza.Mu makuru ducyesha ikinyamakuru ghpage gikorera mi gihugu cya Nigeria, bivugwa ko uyu musore ayo makuro yose yasakaye binyuze mu mashusho yafashwe ubwo yari ari kwisobanura avuga uko ibintu byose byagenze.

 

Uyu musore ubusanzwe ni uwo mu gihugu cya Nigeria ariko mu kwezi gushize nibwo yimukiye mu gihugu cy’Ubwongereza Ariho yakoreye ibyo byaha maze atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu cy’Ubwongereza.

 

Nkuko uyu musore yabyivugiye, yavuze ko yahuriye nuwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ku rubuga bateretaniraho maze batangira kujya bavugana.Ndetsee ngo uyu mwana w’umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 maze uyu musore akomeza kumwandikira.

 

Icyo uyu musore ari kuzira nuko uyu mwana w’umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 ariko Umusore agakomeza kumushora mu ngeso z’ubusambanyi aho ngo uyu musore yoherereje amafoto yigitsina cye uyu mukobwa nawe amusaba ko yafotora amafoto y’ambere ye nigitsina cye akamwereka.

 

Uyu musore ukomeje gukurikiranwaho icyo cyaha, yavuze ko mu mezi ashoze Aribwo yimukiye mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse ko afite umwana w’amezi atatu gusa.

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Bahati wahuje imbaraga na Bruce Melodie yarokotse impanuka ikomeye

Next Story

Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from HANZE

Go toTop