Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho

30/12/2023 17:24

Abantu benshi ntibajya bamenya ko urubura burya rugirira umumaro uruhu rwabo, gusa inzobere zivuga ko akamaro gahari ndetse ntibahwema no kuvuga ko hari ni bibi cyangwa ingaruka mbi zo gukoresha urubura ku mubiri wawe.

 

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe mu gukoresha urubuga ku ruhu.Inzobere zivuga ko gushyira cyangwa gukoresha urubura ku mubiri cyangwa ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugabanya uburibwe.

 

Niba ujya ukunda kureba umupira w’amaguru akenshi iyo umukinnyi avunitse ikintu cy’ambere umuganga akora ni ugushyira urubura (barafi) ku mubiri w’uwo mukinnyi cyane aho yavunitse mu buryo bwiza bwo kumugabanyiriza uburibwe.

 

Ikindi urubura rutuma uruhu rwawe rurambuka neza, cyane iyo ukoresheje urubura hafi yisura cyane iruhande rw’amaso hamwe hakunda kuza iminkanyari. Iyo wifashishije urubura bishobora gutuma uruhu rwawe rurambuka ndetse rukamera neza.

 

Urubura Kandi rutuma uruhu rwawe rukora neza cyane mu mitemberere cyangwa icyo bita circulation mu rurimi rw’amahanga.

 

Kubera gukoresha urubura ku mubiri wawe bituma uruhu rwawe rutembereza intungamubiri muri reo neza, ndetse ngo bituma uruhu rwawe rubasha kwakira umwuka mwiza mu buryo bwihuse Kandi bwiza.

 

Usibye ibyo kandi, urubura iyo urukoresheje ku mubiri wawe bituma rwica udukoko kuri ku ruhu rwawe. Ni ukuvuga kubera ubukonje bwinshi urubura ruba rufite, iyo urushize ku mubiri wawe twa dukoko turi ku ruhu rwawe Tubi, ditangira gupfa twishwe nubwo bukonje.

 

Icyakora inzobere zivuga ko hari ningaruka mbi zishobora kukugeraho bitewe nuko wakoresheje urubura.Inzobere zivuga ko gukoresha urubura ku mubiri wawe bishobora gutuma icyitwa kumva cyangwa ikiyumviro cyo ku ruhu gipfa.

 

Nkuko mubuzi umuntu mu bintu agira byumva uruhu narwo rubamo kuko iyo umuntu agukozeho uhita ubyumva, rero gukoresha urubura bishobora gutuma ibyo bipfa.

 

Ikindi Kandi ngo urubura si umuti uzagufasha iteka ryose, ni ngombwa ko ukoresha urubura mu gihe kigiye gitandukanye mu buryo bwo kubona impinduka nzizaa.

 

Dore uburyo bwiza bwo gukoresha urubura bigatanga umumaro:

1.Koresha urubura ruto, mbere ukoresha urubura rutari rwinshi.Urubura rwishyireho mu minota itarenze 10 Kandi itagiye munsi yiminota 5.

2.Irinde gusiga cyangwa gushyira urubura ku minwa cyangwa ku maso.

3.Irinde gukoresha urubura mu gihe ufite igisebe.

Source: Quora

Advertising

Previous Story

Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14

Next Story

Chris Eazy yageze mu Burundi ababwira ko abazaniye imodoka yuzuye indirimbo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop