Bahati wahuje imbaraga na Bruce Melodie yarokotse impanuka ikomeye

30/12/2023 16:56

Umuhanzi Bahati wo mu gihugu cya Kenya wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yarokotse impanuka ikomeye cyane we n’umuryango we, ubwo bari mu rugendo rwo kwizihiza iminsi mikuru nk’umuryango.

 

Mu mashusho umugore we Diana yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube, yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari atwaye maze ngo abura control agonga imodoka yari imuri imbere.

 

Icyakora yavuze ko yahise ahagarara ariko imodoka yabo yangirika bikomeye cyane.Imbere himodoka yabo harangiritse cyane ariko nta n’umwe mu muryango we wagize icyo aba.

Nkuko uyu mugore yabivuze, yagaragaje ko abana be bahuye nihungabana ndetse ko byabaye ngombwa ko urugendo bari bafite bahise barwimurira ku wundi munsi.

Mu magambo ye yagize ati “sinarinziko ibi byatubaho dusize inzu yacu, abana bacu bahuye n’ihungabana ariko turashima Imana ko nta n’umwe wagize icyo aba, sinabona amagambo akomeye navuga uburyo Imana yadutabaye.”

 

Ibi byose bibaye nyuma Yuko uyu mugore Diana aherutse kuvuga ko akorera amafaranga menshi kurusha ayo umugabo we Bahati akorera, aho yavuze ko hari fagitire zurugo nawe yishyura kuko umugabo we biba bitameze neza cyane mu muziki.

 

Ibyo uyu mugore yabivuze ku rubuga rwa YouTube rwe icyakora yirinda kugira byinshi cyane abivugaho.

Advertising

Previous Story

Kenya : Umupadiri w’umutinganyi yavuze imbogamizi yagiye ahura nazo

Next Story

Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14

Latest from Imyidagaduro

Go toTop