“Umusore yanteye inda twigana mu mashuri yisumbuye aranta yigira hanze ” ! Ubuhamya Bwa Diane watwaye inda afite ubwoba

17/03/2023 20:40

Amagambo aryoshye ,impano za hato na hato kubeshywa ko ntawe uzabimenya no gukingwa ibikarito mu maso nabo baba bakundana akenshi bakuze nicyo akenshi gitera abana babakobwa bari ku ntebe y’ishuri kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Diane Kamariza yemeza ko urukundo yakunze umusore bwa mbere ari rwo rwabaye intandaro yo gutwara inda nyamara yari yarakuze iwabo bamubwira ko natwara inda bazamuca mu muryango.Atararangiza amashuri ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye Diane avuga ko ari bwo bwa mbere yaragiye mu rukundo kuva yavuka ndetse n’umusore bakundanye akaba ari we musore wambere bari baryamanye.

Uyu mukobwa ukiri muto kandi ari mwiza avuga ko akimara gusama inda atahise abimenya kuko hashize amezi 5 ataramenya ko atwite, kuko ngo ntiyari azi uko umugore utwite amera ngo icyakora yumvaga munda hari akantu kabyimbye ariko atazi akariko. Ati:”Nkimara gutwara inda sinabimenye ako kanya ahubwo byansebye amezi 5,ngiye kwa muganga ngo mbaze icyo nabaye cyatumye inda ibyimba nibwo muganga yambwiye ngo nzagaruke kwa muganga nzanye n’umuntu uzaza kunsura kuko icyo gihe nigaga muyisumbuye muri Kagarama High school i kigali.

Icyakora byo iyo urebye uyu Diane ubona ko yabyaye akiri muto kuko ubu umwana ari mu cyigero k’imyaka 5. Diane kandi akomeza avuga ko uretse kuba umusore babyaranye uwo mwana amwemera ntakindi yigeze amufasha kuko uwo musore yahise yigira hanze nanubu ngo ntaragaruka ndetse ngo Diane niwe wita ku mwana gusa.

Umunyamakuru ati:”Ese ko iwanyu bari barabujije buri mwana wanyu kutazabyara atarashaka ,mwabanye mute nyuma yo kumenya ko watwaye inda?” Diane Ati:” Mama narabimuhishe mpaka abyivumburiye kuko numvaga mbimubwiye yahita anyica. Icyakora ngiye kubyara naramwicaje mubwira ko ntwite nanga ko hari ingaruka yavuka ntayimenye igihe cyose naba ntabyaye neza. Icyakora nawe ntiyanyutse inabi ahubwo yambwiye ko icyari kuba kibi uruko nari kurinda mbyara atabizi.

Diane avuga ko yajyerageze kurera umwana wenyine afatanyije na nyirakuru w’umwana n’ubwo ubuzima butari bworoshye ariko avuga ko yakomeje kurwana nabwo mpaka ukwana akuze nawe agusubukura amasomo.KAMARIZA DIANE yagiriye inama abakiri kuntebe y’ishuri agira ati:”Bana muri kwiga umutima wanyu nimuwuhange amasomo wiha amatwi n’amaso abashaka kubarangaza kuko ikosa rimwe gusa rishyira akadomo kunzozi zawe”.

Umwanditsi: Shalomi Parrock/Juli TV

Advertising

Previous Story

Uganda : Abakora imibonano mpuzabitsina babinyujije mu kibuno n’abatinganyi bagiye kujya babihanirwa

Next Story

Umupolisi wari uri gusambanira mu gihuru yarashwe n’abagizi ba nabi arapfa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop