Uganda : Abakora imibonano mpuzabitsina babinyujije mu kibuno n’abatinganyi bagiye kujya babihanirwa

17/03/2023 13:07

Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku wa Gatatu yatangiye kumva ibitekerezo by’abantu batandukanye ku mushinga w’itegeko rihana ubutinganyi.

Umwe mu badepite bashyigikiye iri tegeko, Assouman Basalirwa, yavuze ko ubutinganyi ari imigirire inyuranye n’imiterere kamere ya muntu kandi ko ababushyigikiye baramutse badahanwe, abagirwaho ingaruka nabwo bakomeza kuhababarira.Yanavuze ko abashakanye bendana mu kanwa cyangwa ku kibuno na bo bakwiye guteganyirizwa ingingo ibahana muri uyu mushinga w’itegeko kuko nta kuntu umugabo ufite umugore “ayoboka inzira itari yo.”

Yavuze ko igihano gikwiye kuzamurwa kikagezwa ku gifungo cya burundu kimwe n’igihe ubutinganyi bwakorewe utaruzuza imyaka y’ubukure cyangwa umubyeyi akabikorera umwana.Depite Basalirwa yavuze ko abagizweho ingaruka n’ubutinganyi bajya bahabwa indishyi n’ababigizemo uruhare kuko iyo bafunzwe gusa, abahohotewe bakomeza gushegeshwa n’ihungabana cyane cyane iyo babikorewe ku gahato.

Ku rundi ruhande umudepite witwa Fox Odoi yavuze ko iri tegeko ntacyo rimaze kuko mu Itegeko Nshinga no mu mategeko mpanabyaha hasanzwe hateganyijwemo ibihano ku baryamana bahuje ibitsina.Odoi yavuze ko kubuza umugabo kwenda umugore we mu kibuno nta shingiro bifite kandi ko nta kigaragaza ko imibare y’ababikora yiyongereye. Ku bwe ikibazo gikomeye ni icy’abasambanywa ku gahato.
IGIHE

Advertising

Previous Story

Menya aho amavangingo abagore bazana mu gihe cyogutera akabariro aturuka

Next Story

“Umusore yanteye inda twigana mu mashuri yisumbuye aranta yigira hanze ” ! Ubuhamya Bwa Diane watwaye inda afite ubwoba

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop