Umusore yagaragaye mu marira menshi avuga ko atazagira imyaka 40

04/05/25 13:1 PM
1 min read

Umusore wo muri Nigeria, yagaragaje agahinda gakomeye avuga ko aterwa ubwoba n’uko atazagira imyaka 40 y’amavuko, ahishura ko hari amasezerano yasinye azamwiyicira.

Uwo musore wo muri Nigeria muri ayo mashusho yagaragazaga ko azapfa mbere y’imyaka 40 kubera kwemera ibyo atigeze avuga ndetse akanabisinyira.

Uwo musore ntabwo yavuze ubwoko bw’ayo masezerano yasinyiye n’uwo basinyanye.

Mu magambo ye yanditse ati:”Ntabwo nzagira imyaka 40. Kubera amasezerano nashyizeho umukono wanjye. Ayo masezerano ntabwo azangwa amahoro”.

Yavuze ko hari ibyo yabwiwe gukora n’ibyo kudakora kandi ngo akabona ari ingorane cyane kubera ko ubuzima abayemo ari bubi kurenza uko yari abayeho atari yabisinya.

Yavuze ko kugira ngo akomeze kubaho asabwa kujya atanga ubuzima bw’undi muntu mu mwanya we nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria dukesha iyi nkuru byabyanditse.

Yagaragaje ko ibyo atabikora kuko atifuza ko amaboko ye , ajyaho amaraso y’umuntu ari yo mpamvu ngo yahisemo gupfa.

Ibi bikaba bikunda kubaho cyane ndetse bamwe mu basore, bakagwa mu mutego wo gusinya ibyo batazi nyuma bikabagiraho ingaruka akaba ariyo mpamvu abasore benshi bagirwa inama yo kwirengagiza abababashuka,

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop