Advertising

Umusore yabenze umukobwa bari bakundanye umwaka amuziza ko yanze kumumesera imyenda

14/02/2024 08:37

Umusore wo muri Nigeria yasezereye umukunzi we bari bamaranye umwaka wose amuhoye ko yanze kumumesera imyenda ye yo kwambara.Ibi uyu musore yabikoze mbere y’uko bombi bakora ubukwe.

Ni mu butumwa bwanyujijwe kuri X aho uyu musore yagaragaje iyi mpamvu nk’icyamurakaje kigatuma afata umwanzuro kuko ngo umukunzi we yari amaze igihe amuhakaniye ko atakora ikosa ryo kumumesera imyenda.

Ngo uyu mukobwa yavuze ko atigeze abona nyina amesera se imyenda ngo yavuka bityo ngo bikaba bigoye ko yafata umwanya akamesera umukunzi we kandi nyamara ngo batari banakora ubukwe ndetse ngo uyu mukobwa nawe yafashe umwanzuro nk’uwo wa nyina arahira ko atazigera amesera umugabo we.

Benshi bavuze ko uyu mugabo atari akwiriye guhita yihutira gufata uwo mwanzuro ahubwo ko yari akwiriye ngo kubanza kwitonda na cyane ko ngo batari barashaka acyakora abandi bakemeza ko uwo mukobwa yagize umubyeyi mubi utaramuhaye urugero rwiza.

Previous Story

Impano zidasanzwe waha umukunzi wawe ku munsi w’abakundana ikamunyura

Next Story

AMAFOTO: The Ben n’umugore we bageze muri Uganda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop