Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi nyuma yo kugira abakobwa 2 abagore batujuje imyaka akana basambanya

19/01/2024 09:18

Umusore witwa Chikondi Muwa w’imyaka 24 wo mu karere kitwa Mzimba mu gihugu cya Malawi yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano nyuma yo gushyingiranwa n’abakobwa babiri akanabasambanya umwe w’imyaka 15 undi ni 16.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi buri kumwe n’abashinzwe umutekano, bavuze ko uyu musore yatawe muri yombi uyu musore taliki 24 ukuboza 2023 yagize umugore umukobwa wa mbere mbere yuko taliki 10 Mutarama 2024 agira undi umukobwa umugore we wa kabiri.

Umubyeyi w’umukobwa wa mbere uyu musore yagize umugore yavuze ko mbere ya Noheli umukobwa we yabuze maze aza kubwirwa ko hari Umusore wamugize umugore.

Uyu mugabo yongeyeho ko kandi yongeye kumva ko wa musore washatse umukobwa we yongeye gushaka undi mukobwa nawe utujuje imyaka aribyo byatumye uyu mugabo yiyemeza kujya gutanga ikirego mu bashinzwe umutekano.

Ubwo abashinzwe umutekano bajyaga gufata uyu musore, basanze abana nabo bakobwa uko ari babiri. Abo bakobwa bahise bajyanwa ku ivuriro kugira ngo bapime barebe Niba batarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina.

Abo bakobwa bombi bahise bajyanwa mu muryango yabo naho wa musore we yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano arashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batujuje imyaka.

Source: malawi24.com

Advertising

Previous Story

Umugore wari utetse ipate yatewe n’amabandi amuca umutwe

Next Story

“Amafaranga ntahindura umuntu, ahubwo atuma ikiri mu muntu kijya ahagarara” ! Akothee

Latest from HANZE

Go toTop