“Amafaranga ntahindura umuntu, ahubwo atuma ikiri mu muntu kijya ahagarara” ! Akothee

19/01/2024 09:32

Umuhanzikazi ndetse akanaba umucuruzi wabigize umwuga wo mu gihugu cya Kenya Esther Akoth ( Akothee ) yatangaje amagambo akomeye yatumye abagabo batangira kumusaba ko yababera umugore.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu muhanzikazi Akothee yagaragaje ko imyitwarire y’umuntu Kenshi iyanya yo ye cyangwa imico ye ikunda kugaragara iyo uwo muntu abonye amafaranga menshi.

Mu magambo ye yagize ati “Amafaranga ntahindura umuntu ahubwo atuma ikiri mu muntu kijya ahagarara, abantu bitiranya ubucyene n’ubumuntu. Isura cg imico y’umuntu imuranga nyayo uyibona iyo amaze kubona ubutunzi.

 

”Ni ukuvuga ngo iyo umuntu ari umucyene nta mafaranga ahagije afite, ushobora gusanga ari umuntu mwiza nta kibazo cye ariko yamara kubona amafaranga menshi agahinda, ariko burya ngo ntago aba ahindutse ahubwo nibwo imico ye yanyayo iba igiye kugaragara.

Nubona umuntu ufite amafaranga menshi cyane ariko akaba agira Umutima mwiza burya uzamenye ko uwo muntu iyo ariyo mico ye kuko atigeze ahindurwa cyangwa ngo atamazwe no kugira amafaranga menshi ngo imico ye mibi iyo aza kuba ayifitemo.

 

Umwe mu bafana yagiye ahandikwa ibitecyerezo maze avuga ko uyu muhanzikazi ari umuhanga ndetse amwifuruza gutera imbere. Icyakora Hari n’abandi benshi bamushimye ariko umufaba umwe yatunguranye maze asaba uyu muhanzikazi ko yamubera umugore kubera amagambo y’ubwenge yavuze.

Source: muranganewspaper.co.ku

Advertising

Previous Story

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi nyuma yo kugira abakobwa 2 abagore batujuje imyaka akana basambanya

Next Story

Nyuma yo kujya kubikuza amafaranga kuri banki ntagaruke, Umurambo we wasanzwe mu ishyamba

Latest from HANZE

Go toTop