Umugore wari utetse ipate yatewe n’amabandi amuca umutwe

19/01/2024 08:54

Christine Auma yatewe n’abatazwi binjira mu gikoni arimo guteka Kawunga [Ipate] bamutema umutwe.Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu muri Kenya.

 

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko yatewe n’abantu batari bamenyekana bamusanze aho yari atuye muri Kamwala, Boya.Uyu mugore yari atetse mu gikoni naho umugabo n’abavandimwe be bari muri Salon [Mu ruganiriro] bategereje ibyo kurya.

 

Umuyobozi wa Polisi wungirije witwa Milton Kawino, yatangaje ko umugabo wa Auma yumvise amajwi menshi hanze mbere y’uko igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiba.Ati:”Bahise basohoka basanga umurambo uri iruhande rw’amaraso menshi.Umutwe we ntabwo wari uri kumutwe [Bawubuze]”.

 

Nyuma y’ibi , umugabo yakomeje gushakisha iruhande rw’ahabereye igikorwa, aza kuwubona utari hamwe n’ibindi bice by’umubiri.Uyu muyobozi yagize ati:”Agatsiko k’abakekwa gashobora kuba kakoresheje umuhoro [Umupanga], mu kumwica”.

 

Yakomeje agira ati:”Umugabo we yahise atabaza kandi abaje bahise bagenda ntanumwe ubabonye.Twagerageje kubaza abaturanyi niba hari amakuru bafite ariko ntayo twigeze tubona”.Umuyobozi wa Police mukuru, yavuze ko bari gukora iperereza ngo hamenyekane abagizi ba nabi.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yavuze ko kuba wenyine bisa n’urugamba

Next Story

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi nyuma yo kugira abakobwa 2 abagore batujuje imyaka akana basambanya

Latest from HANZE

Go toTop