Zuchu yaguze umusatsi wa million 11 n’ibihumbi 300

06/01/2024 12:13

Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa WCB Wasafi isanzwe iyoborwa na Diamond Platnumz uyu mukobwa akaba amaze kwamamara cyane kubera gukora indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake.

Zuchu yaguze umusatsi wa million 11 n’ibihumbi 300. Ubusanzwe amazina ye ni Zuhura Othman ariko yamenyekanye muri muzika nka Zuchu, mu gutangira umwana mushya wa 2024 uyu mukobwa yavuze ko agomba gutangira yihemba akantu gashya Niko guhita agura umusatsi uhenze cyane kuko yawuguze million 11 n’ibihumbi 300 by’amafaranga ya Tanzania.

 

Zuchu umaze kwamamara usibye kuba umuhanzi ni umunyamideli ubishoboye kuko yagiye agaragara ku rubyiniro yambaye neza ndetse biri mu bimufasha gukurura abafana.

Uyu mukobwa rero ni muri ubwo buryo yahisemo kugura umusatsi uhenze cyane benshi Bazi nka Wig mu rurimi rw’amahanga.

Mu biganiro byinshi uyu muhanzikazi yagiye akora yagiye yumvikana avuga ko gusa neza, kugaragara neza imbere y’abantu ari kimwe mu bintu bituma akundwa ndetse akigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku isi.

 

Nkuko uyu mukobwa abyivugira, avuga ko kwambara ibihenze, kugenda mu bihenze, kuba ahantu hahenze ngo ni kimwe mu bintu bimuha amahirwe mu ruganda rwa muzika ndetse bikamufasha kurushaho kwamamara kubera ibyo bintu byose bihenze aba yishoyeho.

 

Ibyo bibaye nyuma Yuko uyu mukobwa aherutse gutangaza ko yohebeye Boss we Diamond Platnumz nubwo bombi batajya berura ko bakundana. Icyakora Hari Umusore uherutse kugerageza gutereta umuhanzikazi Zuchu ariko Diamond Platinumz agaragaza ko atashimishijwe nabyo.

 

Source: nairobigossipclub.co.ke

Advertising

Previous Story

Umusore warumaze iminsi micye asoje kaminuza yishwe n’abagizi ba nabi

Next Story

Umusore wasoje kaminuza afite amanota ya mbere yavuze ko agiye gutwika diploma ye kubera ko yabuze akazi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop