Umusore n’umukobwa bagaragaye bari gusezerana bambaye udupira dusanzwe kubera kubura ayo gukodesha agatimba

30/10/2023 19:57

Ifoto y’uyu mukobwa ndetse n’umusore bo muri Nigeria bagaragaye bari gukora ubukwe bambaye udupira dusanzwe kubera kubura amafaranga yo gukodesha agatimba ndetse nikoti, ikomeje kuvugisha benshi ndetse bavuga ko ubwo bukwe bwari burimo amafaranga macye cyane.

 

 

Ubusanzwe umugabo ndetse n’umugore bagiye gukora ubukwe bizwiko bagomba kuba bambaye neza aho umukobwa cyangwa umugore aba yambaye agatimba naho umugabo we akambara ikoti, gusa siko byagenze kuri aba bageni kuko bagaragaye bari gukora ubukwe bambaye udupira dusanzwe turiho amafoto yabo.

 

 

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko ntacyo bitwaye cyane ko icyambere ari ugukora ubukwe ibyo byo kwambara agatimba ndetse nikoti byo aba Ari ukurangiza umuhango ko nubundi ntacyo biba bivuze ubundi.

 

 

Bamwe mu bantu bagiye batandukanye bo ku mbugankoranyambaga, bagiye batanga ibitecyerezo byabo. Umwe yagize ati” Nanjye ndifuza ko ubukwe bwanjye buzamera gutya.” Undi nawe agira ati “ntakibazo njye ibi mbibonamo icyambere nuko babikoze bishimanye ndetse bakundana“.

 

 

Ibi bibaye nyuma Yuko ku rubuga rwa Facebook hamaze iminsi hacicikana inkuru y’umukobwa wakoze ubukwe n’umugabo we maze bagatumira abantu babiri gusa.

 

 

Ibyo byateje impaka mu bantu ku mbugankoranyambaga gusa Abenshi bavuga ko hari ubwo amafaranga yo gukora ubukwe abuze bikaba ngombwa ko bashaka uburyo babikoramo.

 

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Umusore nyuma yo gutera umukobwa inda, yagiye iwabo w’umukobwa maze atangira kumutekera mu maso ya se

Next Story

Waruzi ko gusaduka iminwa biterwa no kurigata iminwa yawe cyane ! Dore ibindi bibitera nuko wakivura

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop