Waruzi ko gusaduka iminwa biterwa no kurigata iminwa yawe cyane ! Dore ibindi bibitera nuko wakivura

30/10/2023 20:04

Kuma iminwa igasaduka ni bimwe mu bintu bikunze gufata abantu benshi bagiye batandukanye, gusa akenshi abantu ntibamenya neza ibibitera. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira ndetse no kubacukumburira amakuru yizewe ku bitera gusaduka ndetse ko Kuma kw’iminwa.

 

 

 

Kurigata iminwa yawe nabyo bishobora gutuma iminwa yawe yuma ndetse bivamo gusaduka. Amacandwe y’umuntu iyo uyashize ku minwa yawe bituma amavuta aba ku minwa yawe avaho bityo bigatuma iminwa yawe Yuma aribyo bishobora kukuviramo no gusaduka iminwa yawe igihe ukomeje kurigata iminwa yawe

 

 

 

Gusaduka ku minwa bishobora guterwa n’ubushyuhe bwinshi cyane mu gihe kizuba, kuko mu gihe izuba riva ariryinshi nibwo abantu benshi basaduka iminwa cyane kubera Kuma. Icyakora inzobere zivuga ko no mu gihe cy’ubukonje iminwa ishobora Kuma igasaduka, gusa ngo ntibikunze kubaho cyane nko mu gihe kizuba.

 

 

 

Indi mpamvu ishobora gutuma umuntu asaduka iminwa ye cyangwa ikuma cyane ni ukubura amazi mu mubiri, kwakuntu umuntu anywa amazi macye bityo mu mubiri we hakaburamo amazi ahagije, bishobora gutuma iminwa ye Yuma igasaduka, Aribwo uzabona umuntu inyota yishe cyane aba afite iminwa yumye hafi no gusaduka kubera kubura amazi mu mubiri we.

 

 

 

Ikindi imiti ufata nayo ishobora gutuma iminwa yawe Yuma igasaduka, ni ukuvuga ko hari imiti unywa ariko ikagukiza ibyo wivuza arinako ikugiraho ingaruka zo gusaduka iminwa. Ngira ngo murabizi ko ubusanzwe imiti nayo ifatwa nkubwoko bw’uburozi. Iyo miti harimo iyitwa retinoids, chemotherapy drugs.

 

 

 

Mu gihe ufite icyo kibazo cyo gusaduka iminwa yawe, dore uburyo bwiza wakoresha mu kwivura:

 

1.Irinde kurigata iminwa yawe bya buri Kanye

2.Siga amavuta ku minwa yawe ariko amavuta yagenewe gushyirwa ku minwa

3.Shyira icyingera cg igishyira akayaga mu nzu yawe mu gihe Hari ubushyuhe bukabije

4.Fata amazi menshi mu buryo bwo kwirinda inyota no kubura amazi ahagu mu mubiri wawe

5.Irinde gukaraba isabune zitizewe kuko nazo zishobora gutuma usaduka iminwa

6.Rya indyo yuzuye harimo imboga n’imbuto

7.Irinde ibintu bigutera stress

 

 

NI RYARI UZAJYA KUREBA MUGANGA!??

 

Mu gihe cyose iminwa yawe iri gusaduka ugakoresha ubwo buryo bwose bigakomeza kwanga, ihutire kujya kureba umuganga akurebere ikiri kubitera.

 

 

Mu gihe cyose ufite indi ndwara iri gutuma iminwa yawe Yuma nka diabete nabwo ihutire kujya kureba umuganga akurebere ikibazo. Mu gige cyose Kandi uri gusaduka iminwa yawe bigatuma ugira umuriro mwinshi nabwo ihutire kujya kureba umuganga.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Healthline

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umusore n’umukobwa bagaragaye bari gusezerana bambaye udupira dusanzwe kubera kubura ayo gukodesha agatimba

Next Story

Ngomba gukoresha iki gihe mfite neza ! Diamond Platnumz yavuze ko yifuza kuzava muri muzika akubahwa nka Jay Z

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop