Umusifuzikazi ucuruza amafoto yambaye ubusa yamennye ibanga avuga ko abakinnyi bakizwa no gucuruza amafoto yabo bambaye ubusa

02/04/2023 11:28

Uyu mugore usanzwe akora akazi ko gusifura ku ruhande no gucuruza amafoto yambaye ubusa yavuze ko abakinnyi bacuruza amafoto y’urukozasoni kuri OnlyFans bagakira n’abahomba barimo Messi.

Madamu Debora Peixoto uri kwiga gusifura mu ishuri ribyigisha rya Football Federation of Minas Gerais muri Brazil,yavuze ko abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo na Kylian Mbappe bakwinjiza akayabo mu gucuruza amafoto y’urukozasoni.

Abajijwe na indy100,abakinnyi baba abaherwe kuri Onlyfans yagize ati: “Harry Kane, ni ikarita itukura ako kanya.
Ibyiza nuko atanagerageza kuko sintekereza ko yanagira agaciro hariya…”

Ku rundi ruhande,uyu musifuzi yavuze ko rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland yakwinjiza akayabo cyane kuri OnlyFans.

Debora kuri Haaland yagize ati: ” Ni muremure,afite imbaraga kandi ni muto.Abantu basara bashaka kureba icyo yashyizeho.Akwiriye kujya ku rubuga kuko yakunguka cyane.”

Undi yavuze ko yagurisha cyane ni Cristiano Ronaldo na Kylian Mbappe.
Debora said: “we [Ronaldo] asanzwe ari ikirango cyo gukurura abagore.Kubera umubiri afite,akunda kwitaho cyane.N’urugero rwiza rw’umuntu wahungukira.”

Kuri Mbappe yongeyeho ati: “Nawe ni muto kandi afite imbaraga ukongeraho ko afite abafana benshi.Nasezera umupira azerekeze kuri OnlyFans azahungukira cyane.”

Icyakora Debora yavuze ko Lionel Messi atacuruza cyane gusa yavuze ko ashatse kubijyamo yamuha ikarita y’umuhondo cyane ko atuje cyane kandi yitonda.

Ubusanzwe ibi si ibyo kwinjiramo cyangwa ngo ubishishikarize abandi kubikora nk’uko ijambo ry’Imana ribihamya.

Advertising

Previous Story

Biratangaje : Umugore yashakanye n’uwo abereye Mukase

Next Story

Neymar yarize nk’agahinja nyuma guhomba miliyari mur rusimbi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop