Icyamamare mu mupira w’amaguru Neymar nyuma yo kugararagara afashe akaguru nyuma mu gihe yari agize imvune mu mukino. Bivugwa ko yariwe miliyari y’amanyarwanda ariyo isaga miliyari imwe y’amadorali ya America.
Neymar, ubu ukinira Paris Saint-Germain ( PSG ) nka rutahizamu utari mu kibuga mu gihe gisigaye cya shampiyona bitewe n’imvune yagize ku kaguru, aba ari gushaka ibindi bintu akora muri iki gihe atari mu kibuga. Aho akora nka ambasaderi w’ikigo cy’imikino ikinirwa kuri murandasi ‘Blaze’.
Nka amasaderi rero akunze gusangiza abantu imbonankubone utuvideo duty ari gukina imikino y’amahirwe ,aho aherutse gukoresha amafaranga ye bwite bikarangira ahiye( ariwe). Ariko imbamutima ze ny’uma yo guhomba nizo zatangaje abantu cyane arira nk’agahinja!
Mu kwezi k’ukuboza, nibwo Neymar yasinyanye amasezerano na Blaze nka ambasaderi wacyo, amasezerano y’imyaka ine. Kuva icyo gihe, yatangiye gukora amashusho menshi nyine abamamariza ariko na we biza kurangira abikunze atangira kujya akora amarushanwa akomeye muri iyo mikino kandi akoresheje amafaranga ye bwite.
Kimwe n’ibandi byamamare bizwi cyane, hariho inyigisho gihamya ko gukina urusimbi atari amayeri gusa ahubwo ko koko babikina. Abakora imikino borohereza abantu b’abo kuburyo ukoresheje ikarita iwawe, ushyira amafaranga ya nyayo kuri izi mbuga. maze rero nibyo byabaye kuri neymar aba ayakubisiho yikinira, Nubwo benshi bavuga ko ashobora kuba yigirisha ariko uburyo yarize nk’agahinja bisa nkukuri.
Umukinnyi wumupira wamaguru wa Burezile (brazil) ngo yaje kurira mu gihe inshuti ze zamushinyaguriraga,ndetse babihuje n’nsanganyamatsiko kuri filime yaTitanic bavuga ko ko ubwato bwa Neymar bwarohamye.
Uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona akaba n’umukinnyi wa w’igihe gito wa filime yari afite ibice bito agenda akina muri filime nyinshi n’ibiganiro nyuma y’aho avunitsetse ku kaguru muri Gashyantare. Yabazwe ku ya 10 Werurwe, byagenze neza nk’uko byatangajwe na PSG. Ariko azakomeza kuba hanze y’ikibuga iyi seconds (season) yose.