Biratangaje : Umugore yashakanye n’uwo abereye Mukase

02/04/2023 08:29

Biratangaje : Umugore yashakanye n’uwo abereye Mukase

Umugore witwa Marina Balmasheva ni Umurusiyakazi watandukanye n’umugabo we akajya kubana n’umuhungu w’uwo mugabo, inkuru ye ikaba ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibinyamakuru birimo Daily Mail biherutse gutangaza ko uyu mugore yitegura kwibaruka umwana wa Kabiri agiye kubyarana n’uwo abereye Mukase.Byaje kwemezwa na nyirubwite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yamaze kwibaruka.

Marina Balmasheva w’imyaka 38 yatangukanye n’uwahoze ari umugabo we Alexey Shavyrin w’imyaka 48, nyuma y’uko uyu mugore atangiye kwihererana n’umuhungu w’uyu mugabo bakamuca inyuma ndetse akamutera inda ya mbere yavutsemo umwana w’umukobwa.

Uyu mugabo washatse asanganywe umwana w’umuhungu witwa Vladimir Vova Shavyrin kuri ubu ufite imyaka 23, avuga ko uwo mugore ari we watangiye gushotora uyu musore kuko bose babanaga mu rugo rumwe, akajya amusanga mu cyumba bakaryamana yarangiza agasubira mu cyumba cye n’umugabo we yigize nk’aho nta cyabaye.

Uyu mugore yatangiye kurera uwo muhungu afite imyaka irindwi nyuma aza gushakana na se ariko agakomeza kumukunda cyane kugeza akuze agatangira kuryamana na we.
Alexey Shavyrin yagaragaje akababaro ke nyuma yo kumenya ko uwari umugore we amuca inyuma n’umuhungu yibyariye.

Ati ’’Ntibanaterwaga isoni no gukora imibonano mpuzabitsina nanjye ndi mu rugo. Yashotoye umuhungu wanjye kuko nta wundi mukobwa bakundanye mbere ye’’.

Shavyrin avuga ko yari kuba yarababariye umugore we bakagumana, iyo aba ataramuciye inyuma ku muhungu we.Uyu mugabo kubera agahinda yatewe n’uwo wahoze ari umugore we, yahise aharira uwo mugore inshingano zose zirimo no kwita ku bandi bana batanu bafatayaga kurera ariko batarababyaye.

Nyuma yo gusakara kw’inkuru ya Marina Balmasheva abantu bakamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja gusenya umuryango, yagiye agaragaza ko we yakunze akanakundwa n’uwo muhungu abereye Mukase, bityo ko adakwiriye kuzizwa ibyo.

Advertising

Previous Story

Umubiri w’umugore waburiwe irengero umugabo we akavuga ko yagiye muri Uganda wabonetse mu bwiherero

Next Story

Umusifuzikazi ucuruza amafoto yambaye ubusa yamennye ibanga avuga ko abakinnyi bakizwa no gucuruza amafoto yabo bambaye ubusa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop