Advertising

Umusaza w’imyaka 65 akaba Mayor yakoze ubukwe n’umwana w’imyaka 16 nibasoza ukwezi kwa buki uyu mukobwa azasubira kwiga

18/07/2023 19:47

Uyu mugabo usheshe akangushye w’imyaka 65 akaba akomoka mu gihugu cya Brazil ndetse akaba na mayor wa kamwe mu gace ka Brazil yagiranye ibihe byiza mu kwezi kwa buki n’umugore we w’imyaka 16 ukiri umunyeshuri.

 

Kauane Camargo w’imyaka 65 ndetse na Hessam Dehaini w’imyaka 16 bakomeje kugira ibihe byiza aho bari mu kwezi kwa buki aho bita Aruba gusa ibyishimo byabo biri hafi kurangira dore ko uyu mukobwa agiye gusubira kwiga.

 

Uyu mugabo nako uyu Musaza we aravuga ko Ari agahinda kuri we kuko umugore we agiye kumusiga akajya kwiga dore ko ngo muri uku kwa 8 umugore we aribusubire ku ishuri.Aba bombi bemeranyije kubana mu bibi ndetse n’ibyiza muri uyu mwaka mu kwezi kwa 4 akaba Arinaho bakoze ubukwe.

 

Biravugwa ko Kandi uyu mukobwa yujuje imyaka 16 mbere ho iminsi micyo ngo bakorera ubukwe. Uyu Musaza we avuga ko abanye neze n’uyu mukobwa ndetse ko bishimye.Benshi bahora batuka uyu Musaza bamuzazi guhohotera uyu mukobwa ariko uyu mukobwa niwe ufata iyambere mu kurwanya abo bamutuko kuko avuga ko batabyitayeho byose ibyo bavuga.

 

Nyuma yiminsi ibiri gusa abo bombi basezeranye, bamwe mu muryango wuyu mukobwa bahise bahabwa akazi mu biro bwa Mayor ndetse arinawe wa mugabo washatse umukobwa wabo.

 

Nyina wuyu mukobwa ufite imyaka 36, yahawe umwanya wo kuba umunyamabanga mu bijyanye n’umuco ndetse n’ubucyerarugendo undi nawe ahabwa kuba diregiteri generali w’umujyi.Uyu Musaza ubusanzwe afite amafaranga menshi dore ko yari umushoramari ukomeye cyane. ubu wa mukobwa w’imyaka 16 arafatwa Nk’umwamikazi mu gace.

 

Uyu Musaza ufite abana 16 amaze gukora ubukwe inshuro 6 akaba Yarakoze ubukwe bw’ambere muri 1980.Mu gihugu cya Brazil gukora ubukwe ufite imyaka 16 ho byemewe n’amategeko ndetse bikaba bigira iki gihugu kuba kimwe mu bihugu bigishyingira abana bakiri bato.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: the-sun.com

Previous Story

Dore abakobwa basaba imbaraga nyinshi abasore kugira ngo babahindure bigendanye n’imico yabo

Next Story

Umusore n’inkumi bo mu gihugu cy’Ubuhinde bafashwe amashusho na camera ubwo bari mu mabi mu nzu berekaniramo filime

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop