Abantu benshi bakunda kureba filime bakunda kuzirebera mu mazu berekaniramo filime kuko bifatwa nkaho muba mwasohotse bikaba byiza kujyana n’inshuti ndetse n’umuryango bikaba akarusho kujyana n’umukunzi wawe.
Ibi bikaba byarahizeho kuva cyera ariko muri iyi minsi bikaba bikomeje guhindurwa n’abamwe mu rubyiruko rukibyiruka nkuko byagaragajwe mu mashusho yafashwe na camera mu nzu berekaniramo filime.
Abasore n’inkumi bo mu gihugu cy’Ubuhinde bafashwe amashusho bari mu mabi ubwo bari mu nzu berekaniramo filime.
Ibi byafashwe nkigisebo kuko ubusanzwe inzu berekaniramo filime ni ahantu hajya abantu Bose mu ngeri zose. Gukorera amabi nkayo bifatwa nko kwangiza ahantu abantu benshi bahurira.
Kubera ibi abantu benshi bakomeje gushishikariza abayobora ayo mazu berekaniramo filime Gukaza umutekano kuburyo abantu bajya bajya kureba filime ntankomyi nkuko byahoze mu bihe byashize.
Mu Buhinde filime y’ambere yerekanwe mu nzu berekaniramo filime yitwa ” Raja Harishchandra ” ya n “Dadasaheb Phalke” mu 1913. Uyu mugabo akaba afatwa nka Papa wa cinema mu Buhinde.
Kuko ni we wakoze filime bwa mbere abera urugero abakuriyeho Bose batangira gukora filime nabo.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: theyouth.in